Yesu yumva umubabaro wacu!

Nyina wa Yesu na nyina wabo bari bahagaze bugufi bw ‘umusaraba wa Yesu .Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga bahagaze bugufi abwira nyina ati :Mubyeyi nguyu umwana wawe .Maze abwira uwo mwigishwa ati :nguyu nyoko.Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. YOHANA19 :25-27

Yesu yumva cyane abazana imibabaro yabo imbere ye. Mariya na Yohana bari bababajwe no kubona Yesu apfira ku umusaraba nuko Yesu arabahoza.
Imana yumva umubabaro wanyu. Igihe kimwe,umugore ukiri muto witwaga Hana yababazwaga cyane n’ubugumba nuko asuka umutima we imbere y’uhoraho asubiza isengesho rye amuha umwana yashakaga cyane. Muri uruko gusubizwa ,ahitamo kwita umwana we izina Samweli bisobanura ngo :IMANA IRUMVA.

Numvaga nabasubizamo imbaraga mbabwira ko Imana ibumva iyo mubabazwa ntabwo yirengangiza umubabaro wanyu. Muri Zaburi 34,6 Bibiliya iravuga iti :Iyo umunyamibabaro atatse Uwiteka arumva.Ubwo umukobwa wanjye Esiteri yavukaga yavukanye ikilo 1 n’amagarama 38. Nimugoroba mvuye kwa muganga nari meze nabi nk’uwataye umutwe,umufasha wanjye yari mu cyumba cye wenyine atari kumwe n’umwana.

Hanyuma umwana we yari muri couveuse hagati y’urupfu n’ubuzima aho barebera indembe. Nzahora nibuka igihe cyose iryo joro ;nari ndi imbere y’Imana ari nta jambo na rimwe ribasha kurenga umunwa kuko umubabaro wanjye wari urenze kuba mwinshi. Ariko hagati yo kwiruhutsa n’amarira ,Imana yumva umutima wanjye.

Uyu munsi Esiteri ni umukobwa mwiza w’imyaka 9 muzima utagira ikibazo na kimwe nibyo ni Samweli ,Uwiteka arumva. Ntimubishidikanye ashoboye kubitaho kuko yumva imibabaro yanyu.

ISENGESHO RY’UYU MUNSI

Nyagasani nsobanukiwe ko uri Samweli nibyo wumva amasengesho yanjye kuniha no kurira kwanjye nje imbere yawe nsobanukiwe neza ko wumva umubabaro wanjye nyitaho mwami ndagukeneye mu izina rya Yesu ,Amen.

Pastor Patrice Martorano