Yesu yitwa igitanga! Pastor Desire

Azitwa igitangaza: (Igice cya 2)

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. (Yesaya 9:5)

Muri Isirayeli bavuga ko umuntu yabyaye ari uko yabyaye umuhungu byari bisobanuye, ubutware, agaciro, umutekano, kugwira, icyubahiro, nagira ngo mbibutse ko ahavutse umuhungu hatavogerwa.

Iyo muri wowe havutse Yesu (agakiza) ibyaha ntibyinjira uko bibonye nubona ukoze icyaha kimwe bikaba 5 uzamenye ko ntamuhungu yahavutse. Yesaya yavuze ko uyu muhungu azaba ari igitangaza:

Ubuzima bwe bwaranzwe n’ ibitangaza:

1.Mu binyabuzima: Yesu yavutse bidasabye guhura k’ umugabo n’umugore
2.Mu Butabire (Chimie):Yahinduye amazi divayi,
3. Mu bukungu (Economie):Yagaburiye abantu barenga ibihumbi 5000 ifi 2 n’ imigati 5 ,
4.Mu mateka (Histoire): Niwe tangiriro kandi niwe uzasoza ni Alufa na Omega,
5. Mu miyoborere (Gouvernance): Niwe Mwami w’ amahoro.
6. Mu iyobokamana (Religion) : Nta wujya kwa Data atamujyanye niwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo, kandi nta rindi zina twahawe munsi y’ ijuru ryo gukirizwamo uretse irya Kristo Yesu.
7. Mu bugenge (Phyisique):Yahinduye icyo bita la loi de la pesenteur kuko yarazamutse aragenda agumayo
8. Mubuganga( Medecine) yavuraga akoresheje ubutware bwe nta muti atanze akazura n’abapfuye

Yagenze ku mazi, yarapfuye arazuka n’Umwami n’igitangaza ukwiriye kumwizera akakubera igitangaza, ibitangaza bye n’ubu aracyabikorera abamwizeye, igitangaza cya 1 nukumwakira agahindura umutima wawe, ibindi bigakurikiraho.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama waduhamagara kuri +250788422984 dusengera ibyifuzo by’abantu ku buntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Agakiza family tubifurije Umwaka Mushya muhire wa 2017
Pastor [email protected]