Yesu yazibye ibyuho mu buzima bwanjye

Nitwa Sam navukiye mu muryango w’abakristo mu gihugu cy’Ubufaransa, ariko mu myaka yanjye ibanza sinabashije kumenya icyo nahitiramo ubuzima bwanjye. Ku myaka yanjye 16 numvaga hari ikintu mbura mu buzima bwanjye, nkumva mfite inyota yo kucyuzuza ariko sinari nzi uko nabikora.

Nakoze siporo, nagerageje gushaka umukobwa w’inshuti ariko nawe ntitwatindanye, nyuma numva nifuje kwiga mu mashuri meza mu Bufaransa cyane ko nifuzaga kuba umukire nkabaho neza, najyaga nitekereza nko mu myaka 50, nkumva nzaba nubashywe, nkomeye ariko ngahorana umutima uhagaze. Ibyo nagerageje byose ntacyo byamfashije.

‘’Najyaga njya ku iriba ry’iyi si mfite inyota nyinshi cyane naba ngiye kunywa agakama ubwo nuko nkayabura nkiheba.’’ Indirimo y’123 mu gushimisha.

Umunsi umwe naguye ku gitabo kivuga amateka y’abakristo batotejwe, nsanga mu by’ukuri bo bari barageze ku cyo mbura mu buzima bwanjye uyu munsi.

Bari bafite amahoro yo mu mutima, bafite ibyishimo bitavugwa kandi si uko isi yari iboroheye. ‘’Nzagira ibyishimo bitavugwa nzabona ihirwe ngiye mu ijuru.’’ Indirimbo 108 mu gushimisha.

Baratotezwaga, bakangwa n’ababo, bakarwara, bakennye, imibabaro isimburana ariko baramenye ijambo rivuga ngo imibabaro y’iki gihe ntikwiye kugereranywa n’ubwiza tuzahishurirwa, Imana idufashe cyane. Jyewe nari mfite ubuzima bwiza, umuryango, mbona ejo hazaza, ariko nasanze isi itakumara inyota hatabayeho Yesu wenyine.

Nifuje aya mahoro, nshaka kubigana, nitoza gusoma Bibiliya, igihe cyanjye nkakimara ku rusengero, ngasenga ubudasiba kandi nkabaho ubuzima bukiranuka, numvaga nahitamo no kwitanga ubwanjye ariko ngasohoza ibyo niyemeje. Iyo nabaga nageze ku ntego nihaye numvaga binejeje bitakunda bikambabaza.

Aha nari ngifite ikibazo cyo kubaka gukiranuka kwanjye ariko nari ntarumva neza ubuntu bw’Imana, umutima wanjye wari utarameneka nubwo nashyiragamo ubushake bwinshi ngo nkiranuke. Nyuma Yesu amaze kungenderera nibwo nasobanukiwe uko yaje kunshaka ku isi, akabaho ubuzima bukiranuka akemera no gupfa urupfu rw’agashinyaguro ku musaraba kugira ngo ankize urubanza no gucirwaho iteka rwari rungenewe.

Ari ku musaraba yaranguruye n’ijwi rirenga ati ‘’Byose birarangiye.’’ Icyo yari ansigarije nk’uruhare rwanjye ni ukwizera uwo murimo yakoze nkaba mu buntu bw’Imana, nkababarirwa ngahinduka umwana w’Imana. Ndashima Yesu wazibye ibyuho by’ubuzima bwanjye ubu numva ampagije, nawe ndakwifuriza kumuha ikaze yakumara inyota. Imana iguhe umugisha.