Yesu yashyizeho inzira yo gukemura ibibazo.

“Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” (Yohana 15:7).

Imana ni Data, izi ko tubabara, izi ko turira, izi ko dushobora kugira ibyo dukenera. Kubw’iyo mpamvu, yashyizeho umurongo w’ uko bene ibyo bibazo bizajya bikemuka. Yanyujije abisirayeli mu butayu, ibatunga imyaka mirongo ine, ntibabuze ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa. Icyo gihe yashakaga kwiyereka abantu kugira ngo bayimenye, bamenye ko ari Imana ishobora gutanga ibyo umuntu akeneye.

Aho niho turebera natwe, tukizera ko Imana yatunze abisiraheri iyo myaka yose itabura nkutugirira neza natwe. Iyo bakoraga ibyaha yarabahanaga ndetse ikanabica. Twebweho dufite amahirwe, iyo umuntu akoze icyaha ntabwo ahita apfa.Imana yashyizeho igihe izahana abantu bose banze kwakira imbabazi zayo ariwe Yesu Kristo. Iradusaba kuguma muri Yesu kugira ngo duhabwe ibyo dusaba.

Ijambo ry’Imana ryatubwiye ngo, nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe…Bigaragara y’uko hari inzira Yesu yaduciriye yo kunyuramo kugira ngo dushyikire ibyo dukeneye mu buzima busanzwe.

Icya mbere n’ukuguma muri Yesu, icya kabiri n’uko amagambo y’Imana aba muri twe. Kuguma muri Yesu ni ukuvuga iki? N’ukureka ibyaha, ukakira Yesu akaba umwami w’ubugingo bwawe. Mw’isi dufite abami n’abatware batuyobora mu buryo bw’umubiri, ariko n’ubugingo bukeneye umuyobozi kandi arahari Ni Yesu Umwana w’Imana.Meya ( Mayor) w’akarere cyangwa Egizegiifu (executive) w’umurenge ntabwo wamushyira ikibazo cy’umutima ngo akibashe, ariko n’umushyira icy’isambu kizamworohera kukwereka inzira wacamo kugira ngo gikemuke. Ubwo rero uzuza byombi, ubwo ufite abakuyobora mu buryo bw’umubiri, shaka n’ukuyobora mu buryo bw’umwuka, kuko umwuka wawe, uriho kandi uzahagarara imbere y’Imana. Mbese uzahahagarara usa ute? Mu gihe cyo guhigura imbere y’umuyobozi aho ntuzaba uwanyuma?

Ukwiye gutinyuka gusaba icyo ushaka ufite amagambo y’Imana muri wowe. Gutunga ijambo ry’Imana ni byiza kuko iyo ugiye kure rya Jambo rirakugarura. Uba ugendana n’umurinzi.Yesu ari kugeragezwa na satani mu butayu, yaduhaye urugero rwo kurwanisha ijambo ry’Imana. Ubwo satani yamugeragezaga mu buryo butandukanye, yamutsindishaga ijambo. Muri Luka 4: 3-4, haranditse ngo umwanzi aramubwira ati:niba uri umwana w’Imana, bwira iri buye rihinduke umutsima.Yesu aramusubiza ati:handitswe ngo: umuntu ntatungwa n’umutsima gusa. Satani akomeje kumugerageza, abonye akomeza kumubwira uko handitswe ahindura uburyo nawe atangira kuzana ibyanditswe ati izagutegekera abamarayika bayo bakurinde... Ariko Yesu nawe ntiyacogora arakomeza nawe amubwira ibyanditswe ati handitswe ngo ntukagerageze Uwiteka Imana yawe. Mbese ko Satani nawe azi ibyanditswe, wowe uzireguza iki kubwo guhora utsindwa buri igihe kubwo kutamenya ijambo ry’Imana?

Usabe icyo ushaka uzagihabwa n’uguma muri Yesu. Hanze ni habi, banza wiyunge na Yesu ubone usabe. Kuraho ibyaha, ihane, Yesu yiteguye kuguha ibyo usaba. Gusaba ni byiza ariko se, uri muri Yesu ? Niba wumva umutima ukeye ntacyo ukurega, humura Yesu yiteguye kuguha ibyo usaba. Amen.