Yesu yashimiye abihangananye nawe! Alice Rugerindinda

“Nimwe mwagumanye nanjye, twihanganana mubyo nageragejwe. Nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye.” Luka 22:28-29
Hari indi bibiriya ivuga ngo : “ Mwebwe muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize”

Imana ishimwe. Aha Yesu yari yegereje amasaha yo kutwitangira ku musaraba, ashubije amaso inyuma, asanga hari abashoboye kwihanganana nawe, bagumana nawe no mu gihe byari bikomeye cyane! Imana ishimwe. Impamvu yababwiye gutya nuko hari igihe byakomeraga, akabona bamwe barashaka kumuvaho cyangwa mu yandi magambo kwigendera .

“ Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma, barorera kugendana nawe. Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati: “Kandi namwe murashaka kugenda” Yohana 6: 66-67

Mu yandi magambo, gusubira inyuma, kurorera kugendana na Yesu, gushaka kwigendera n’uko bari bananiwe kwihanganana na we! Imana itugirire neza.

Ndimo gusaba Imana imbaraga kugirango nshobore kuyigumaho uko byagenda kose. Petero intumwa ya Yesu nawe yari yagambiriye neza ko rwose azihanganana na Yesu, ko azamukomeraho .

“ Aramubwira ati “ Mwami niteguye kujyana nawe munzu y’imbohe ndetse no mu rupfu” Luka 22:33. Mu by’ukuri Petero yari yagambiriye neza ariko ahuye n’ibimukanga birahinduka.

“ Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero nawe yicara hagati yabo. Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “ uyu nawe yari kumwe na we”. Arabihakana ati “ Mugore, simuzi”. Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati: “ Nawe uri uwo muribo.”Petero ati “ Wa muntu we, sindi uwabo”….Luka 22: 56-61

Iyo ngeze kuri aya magambo, bituma numva naririmba iyi ndirimbo ivuga ngo: “ Urankomeze Mwami wanjye sinzamwaramware, n’imisozi nagenze, n’ubutumwa navuze, n’ibintu byinshi nigomwe, n’ibintu byinshi nihanganiye, urankomeze Mwami wanjye sinzamwaramware”
Iri jambo kwihanganana na Yesu ndumva rifite imbaraga mu bugingo bwanjye, kandi Imana iha intege abananiwe, ikongerera intege utibashije, nanjye izabinkorera.

Nakunze ukuntu ba Saduraka, Meshaki na Abedenego bikomeje ku Mana aho babwiye umwami wabasabaga gupfukamira ibigirwamana ngo “ Niba ari ibyo ,Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze” Daniel 3:17-18

Nasanze nyuma yo kwihanganana naYesu no kumwikomezaho, Yesu yaramanutse abana nabo mu itanura ry”umuriro bavamo ntacyo babaye.

Imana idushoboze kuyikomezaho no mu bihe bigoye uretse ko ngo hari n’abo bigora kuyikomezaho mu bihe byiza. Hari abo ibyiza bivana ku Mana. Yesu adusure.

Alice