Yesu yaravutse bamwe mubari bamutegereje ntibabimenya Pastor Desire

Muzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)

Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.

N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:

1. Yari umukiranutsi:

Icyo dupfana n’ Imana ni uko dukiranuka. Hahirwa abafite inzara n’ inyota byo gukiranuka kuko aribo bazahazwa. Gukiranuka ntabwo bikomeye, Uwiteka umucamanza iyo atubonyeho amaraso y’ umwana wayo ntaducira urubanza rubi atwita abakiranutsi. Kandi Ibyahishuwe 12:11 havuga ko tuneshesha amaraso y’ Umwana w’ intama no guhamya kwacu.

2.Yaritondaga:

Iyi nzira turimo iradusaba ubushishozi kuko utitonze yakunanira. Bara abantu bamaze kugwa kuva aho wakirijwe! Natwe biradusaba kwitonda kuko duhetse ibyera by’ Imana. Hari igihe ureba abantu uko bitwara ukibaza niba bagira Imana muri bo!

Ni byiza kwitonda kuko hari abananiwe kwitonda harimo amakorari agezweho, abahanzi ku giti cyabo, abavugabutumwa bagezweho, abanyempano bakomeye ariko ubu ntiwabashaka ngo ubabone bazize kutitonda. Nuko rero uhagaze yirinde atagwa kuko uwambara imyambaro y’ urugamba ajya kurwana ntakwiye kwirata nk’uwiyambura atabarutse.

3.Yari ategereje ihumure ry’ Abisirayeli.

Ese wowe utegereje iki? Abantu bamwe icyo bategereje ni uko amasezerano yabo asohora. Ni byiza ariko dukwiye kuba dutegereje guhembuka kw’ itorero rikagira ubumwe nk’ubwo mu gihe cy’ intumwa. Ihumure riruta ayandi ni ukuzabona Yesu agarutse kuko imiruho n’ imihati izaba ishize.

4. Umwuka wera yari ari muri we:

Mfite akabazo k’ amatsiko: Ugira Umwuka wera muri wowe? Uru rugendo rwakugora utagira Umwuka wera kuko Yesu yavuze ko icyagira umumaro ari uko agenda nyuma Umwuka akaza akatwigisha byose, akatwigisha gukiranuka, ni nawe udusengera akatunihira iminiho.

5.Yari yarabwiwe n’ Umwuka ko atazapfa atarabona Mesiya:

Simeyoni yari abitse amazerano y’ Imana. Hari abantu benshi batumva ijwi ry’ Imana, batazi n’uko Imana ivuga. Kandi Yesu yavuze ko intama ze zumva ijwi rye zikamukurikira (Yohana 10:10).

6. Ajyanwa n’ Umwuka mu rusengero:

Abaroma 8:14 Havuga ko abayoborwa n’ Umwuka aribo bana b’ Imana. Hari abantu bafite Umwuka wera ariko batemerera Umwuka wera kubayobora. Ni byiza kumwumvira akakuyobora mu kuri kose.

7. Akikiye Yesu yumva ibintu birahindutse ajya mu Mwuka udasanzwe atangira guhanura:

Ese twe iyo tuvuze tuba duhanura cyangwa dupfa kwivugira gusa? Biblia itubwira ko dukwiye kuvuga ijambo rikwiye gukuza uryumvise, kandi nitumenya kuvana ibishimwa mu bigawa tuzaba nk’ akanwa k’ Imana (Yeremiya 15:19).

8. Ashima Imana imweretse amasezerano:

Avuga ati noneho urasezerere umugaragu wawe amahoro nk’ uko wabivuze, kuko amaso yanjye abonye agakiza kawe ako witeguye kera kuba umucyo uvira amahanga.

Niba ubitse amasezerano y’ Imana humura uzayabona kandi azasohora, gumya uyategereze kandi ukiranuka gusa ibindi Imana izabikora neza kuko irinda ijambo ryayo ikazarisohoza (Yeremiya 1:12). Nkwifurije umwaka mushya muhire ukora imirimo yo gukiranuka wubaha Imana nk’uko wabyiyemeje. Imana izakurinde gusubira inyuma uzagire imigisha yose iva mu kubaha Imana, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.