Yesu ntajya ahinduka, imwe mu mpamvu yo ku mugirira icyizere

Ubuzima bwo mu si burangwa n’impinduka za hato na hato, ndetse iyo usomye Bibiliya usanga Umubwiriza avuga ko byose byahozeho, muyandi magambo no kubona ikintu gishya biragoye.

Ibintu byose biriho ku isi birahinduka, bimwe birasaza, ibindi bigapfa, ibindi bigata agaciro, yewe na za mana bakora bakazisenga,zikajya zibashuka ko zibareba kandi nazo zitamenya uhise, zikabashuka ko zibumva zitazi iyo biva niyo bijya nazo zirasaza bakazana izindi, mbese zirasimbuzwa. Idahinduka ni imwe yo mu ijuru, yaremye ijuru n’isi.

Bibilya ivuga ko Yesu hari ukuntu yari ameze mbere, uyu munsi niko ari, kandi niko azahora.
Yesu kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi niko ari kandi niko azahora iteka ryose.(Abaheburayo 13:8)

Aya magambo nk’uko umwanditsi yayandikiye Abaheburayo atwereka ukuntu Yesu adahinduka, ahubwo ari uko yahoze kuva kera. Ndakubwiza ukuri ibi bintu wongeye kubitekerezaho wakumva mu mutima wawe huzuye ibyiringiro ndetse ukongererwa kwizera. Niba Yesu ari uko yahoze, bivuga ngo urukundo rwe ntiruhinduka, ubutware bwe ntibuhinduka, aracyafite ubushobozi bwo gukiza indwara zose, bwo kugaburira abashonje, bwo gusubiza ibyifuzo byose kandi anamenya ibyo tumubwira mbere y’uko tubimubwira.

Kuba Yesu adahinduka bikwiye gutuma turushaho kumwizera.
Imana iduhe kuyigirira icyizere kuko kenshi usanga abantu buzuwe no gushidikanya ndetse bikabatera kudasengana Imana ukwizera kandi Bibiliya itubwira ngo ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza,kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka. ( Abaheburayo 11:6)

Nshuti yanjye Yesu ni uwo kwizerwa kandi ntahinduka azakora ibikomeye mu buzima bwawe mu gihe gikwiye, umuharire byose kuko arabishoboye, nawe azabikorera kwihesha icyubahiro.

Imana ibahe umugisha. Amen