Yesu niwe dufiteho ikitegererezo

Umugambi w’Imana ni uko tubaho ubuzima bwigana Kristo, uko yabayeho mu isi akiranuka ntiyagira icyo imuhinduraho ahubwo amara igihe cye cyose akoresha umwanya ayihinduza ubutumwa bwiza, niwe kitegererezo dufite muri iyi nzira igana mu ijuru.

Uretse icyaha cyaje mu isi kigahindanya isura y’umuntu ariko ubundi kuva kera Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Uyu ntabwo yagombaga gukora icyaha, kamere y’umuntu Imana yamuremanye ntabwo yari iy’icyaha. Ubuzima Yesu yabayemo mu isi bugaragaza kamere y’Imana mu muntu, kuba mu isi ntukore icyaha ari nabyo Yesu yakoze.

Yesu niwe kitegererezo dufite kuko niwe udusaba kumwigiraho, Pawulo yaravuze ngo niwe shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose. Abakolosayi 1 :15

Uyu niwo mugambi w’Imana kuva kera ni uko ibana n’abantu bayo, iki nicyo satani yashatse kuburizamo izana icyaha cyo gutandukanya Imana n’abantu kuko yari aziko ibinezaneza by’Imana ari ukubana na bo. Imana ishimwe kuko yabibonye ikanga ko umugambi wayo uburizwamo igakoresha ubundi buryo igatanga Umwana wayo Yesu Kristo kugira ngo asubukure umuyoboro uhuza Imana n’abantu.

Mu yandi magambo hagati yacu n’Imana hari hajemo umwijima utuma tutabasha kuyibona, Yesu aza ari umucyo atubera ikiraro twambukira ngo tugere ku Mana. Imana rero ishaka ko tubaho twigana Kristo, tukaba mu isi ariko dufite ishusho yo kwera.

Tugomba gusa na Yesu, yaduhaye urugero araza nawe ayibamo kuko adashobora kutwikoreza umutwaro atashobora, araza atwereka abo tugomba kuba bo, lko tugomba kuba umucyo mu mwijima, tugakiranuka mu isi yuzuyemo ibyaha.

Turi muri kamere y’icyaha ntibyakunda, ariko iyo turi muri Kristo Yesu tuba twahindutse ibyaremwe bishya, ibya kera biba bishize, byose bihinduka bishya. Niba nawe ushaka kugaragaza ishusho y’Imana mu isi utuyemo, injira muri Yesu bizakunda, Imana iguhe umugisha, Amen.