Yesu ni umujyanama (igice cya 3) Pastor Desire

Azitwa umujyanama: (Igice cya 3)

Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa Igitangaza, Umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. (Yesaya 9:5)

Kugirango igihugu kiyoborwe neza gitere imbere ni uko Umukuru w’igihugu agira abajyanama bihariye mu bice byose bigize igihugu: umutekano, ubuzima, imiyoborere, uburezi, ububanyi n’ amahanga, ubukungu n’ ibindi....

Yesu ni umujyanama:
Iri zina rigaragaza ko Yesu ari umuyobozi w’ ikirenga ni izina rye ry’ ubwami, Umwami atanga inama zibeshaho,zikiza,zihindura imyumvire yabo ayoboye bagatera imbere.

Ibibazo isi ifite nuko yanze gufata Yesu nk’ umujyanama.

Ibihugu byo kw’ isi bishora amafaranga menshi mu bijyanye n’ umutekano, ariko ibyihebe bikavuka buri munsi,nyamara Yesu we afata ibyihebe nta ntwaro akoresheje akabihindura imitima.

Ingo zirasenyuka buri munsi mu bihugu biteye imbere, ubutane bugeze kuri 70%! Ariko Yesu umugishije inama wakubaka rugakomera, ubukungu bw’isi bwose bufitwe mu maboko n’ abantu batageze kw’ijana, nyamara Yesu we yigisha gusaranganya n’ uworoheje hanyuma y’ abandi akagerwaho!

Indwara n’ ibyorezo bihangayikishije isi aha twavuga nka Sida, cancer, diabetes, ariko Yesu we avura akoresheje ijambo rye, usibye gukiza, yazuye n’ abapfuye!

Ikizatuma Yesu agaruka ku isi akima ingoma y’ imyaka 1000 azaba aje kwerekana iyo hataba icyaha mu isi uko isi yagomba kuyoborwa: Imiyoborere,umutekano, ubukungu, uburezi, umuryango,iyobokamana.
Icyo gihe isi izuzura kumenya Imana nk’uko amazi adendeza mu nyanja, hazaba amahoro ntawikanga ikibi.

Birashoboka ko ufite ibibazo waburiye umuti, byaba ibyo mu bugingo, cyangwa mu mubiri, ndakugira inama...
" Shaka Yesu nk’ Umujyanama, wige kumutega amatwi azakuyobora mu gukiranuka kose."
Abantu benshi bashaka Yesu aruko bashobewe, ariko mufate nk’ Umujyanama, nk’Inshuti magara, ubuzima bwawe buzahinduka.

Niba wifuza gusengerwa cyangwa kugisha inama waduhamagara kuri +250788422984 dusengera ibyifuzo by’abantu k’ubuntu. Sangiza ubu butumwa inshuti zawe.
Agakiza family tubifurije Umwaka Mushya muhire wa 2017
Pastor [email protected]