Yesu ni umuhoza/Ev.Adda

Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye,…… Yesaya 61:3

Hari itegeko ryashyiriweho ab’i Siyoni barira. Ntabwo ari ab’i Babuloni, oya, ni ab’i Siyoni barira.

Iri tegeko rirakureba, niba ariko waravuye mu byaha, mbese wakagombye kuririmba no guseka gusa.

Bibiliya itwereka ko i Siyoni umuntu ashobora kuharirira icyo kikaba ari cyo cyazanye Yesu Kristo. Yabonye ko umukunzi we yahura n’ibimubabaza aravuga ati ‘’reka njye kumuhoza.’’

Bigereranywan’iduka ryaba ririmo umugabo uhoza abarira bose, kandi agahamagara ati nimuze mwese abarushye ndabaruhura, hakinjiramo ababyemeye ko yabishobora. Yesu afite ikamba, afite amavuta yo kunezerwa n’umwambaro w’ibyishimo. Ngwino umusange ni ubuntu ntabwo agurisha.

Yazanywe no kumaraho imirimo ya satani. Muri make ni gutya:
1. Ivu arisimbuza ikamba,
2. ubwirabure akabusimbuza amavuta yo kunezerwa,
3.umutima wihebye akawusimbuza umwambaro w’ibyishimo.

Ndakwinginga ngwino kwa Yesu araguhoza amarira yose. Icyaba kiyatera cyose aragishoboye. Ibyo bituma urira ni satani ntabwo ari Yesu. Bibwire Yesu, araguha ingurane. Mwizere araguhindurira amarira arahinduka ibitwenge. Yesu aguhe umugisha, Amen.