Yesu azaza bitunguranye!

Luka 21 : 34-35 Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremerwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura. Kuko uzatungura abantu bose bari mw’isi yose, umeze nk’umutego.

Aya ni amagambo yavuzwe n’Umwami Yesu Kristo ari kuvuga ibijyanye no kugaruka kwe. Yashatse kuvuga ku byasigaza abantu mw’isi, bigatuma batagera mu gihugu cyo mw’ijuru.

Ni byinshi bizasigaza abantu, bagasigara babazwa n’umwanzi antikristo. Muri ibyo harimo amaganya y’iyi si. Ubundi gusinda ni ijambo rivugwa igihe umuntu yanyoye inzoga cyagwa ibindi biyobyabwenge bigatuma atabasha kuguma ku murongo mwiza w’ibitekerezo. Ivutu rivugwa mu gihe habayeho kurya mu buryo burenze ubuteganijwe, umuntu agahaga akarenza urugero, aho bavuga ko aba yaguye ivutu.

Yesu kuko ashinzwe imitima ari nayo yifuza ko iba itunganye ashyiraho izo ngero, avuga ku mutima. Bigaragara ko umutima ushobora kuremerwa n’amaganya y’isi cyangwa ibibazo byo mw’isi cyangwa mu mibereho ukagera ubwo ugwa ivutu ndetse ukanasinda. Uwo mutima uba ufite ikibazo cyatuma nyirawo atabasha kwumva impanda ivuze, cyangwa se akaba atajya mw’ijuru kuko ataba ari mu mwanya wo gutekereza neza.

Yesu amaze kubibona yihanangiriza abantu, ati mwirinde, aho naho kwitondera, imitima yanyu muyirinde kuremerwa, kuko mwabasha kugwa ivutu ndetse mukanasinda, nkabatakaza ntimuzagere iwanjye.

Mbere yaho yabanje kubwira abantu ati : « mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura » (Matayo 11 : 28), bigaragara ko nubwo waba ufite ibikuremereye nta mpamvu yo gutwarwa nabyo ngo urinde ubwo ugera aho ugwa ivutu ndetse bikanagusindisha kuko umwami aguhamagara ngo uze akuruhure.

Hari igihe umunsi w’umwami wagutungura ugasanga wasinze, uri kubwira abahisi n’abagenzi uko ibyawe bimeze, uburyo umugabo wawe cyangwa umugore wawe yakuzengereje, akakwanga, uburyo wabuze kazi, uburyo udafite aho kuba, wabuze n’amafaranga y’ubukode, uburyo imiryango itakwitaho, uburyo abana bakunaniye, uburyo ku kazi bitagenda hari abakurwanya, n’ibindi byinshi.

Ibyakubera byiza n’uko watuza ukabanza ugashyira ubwenge ku gihe, ukibuka ko Yesu yavuze ngo harahirwa uwo ibyanjye bitazagusha. Kuba uremerewe arabizi kandi afite ubushobozi bwo kugutabara. Kuba atari yabikuraho si uko atabishoboye, arashaka kukwigisha kwizera.Humura Yesu ni umutabazi Irinde amaganya ahubwo ukomeze umuhamagare nturambirwe. Kandi aragukunda uko waba umeze kose. Izere ubutabazi bw’Imana ukure umubabaro mu mutima wawe.

Umwami araza vuba kandi azaduhanagura amarira yose, tuzibagirwa imibabaro ya hano mw’isi. Tuzaho iteka tudapfa. Ubwo se urumva hari aho bihuriye no gusindishwa n’ibi bibazo byo mw’isi ? Izere kandi wakire uguha amahoro arambye, ni ukuvuga mw’isi ndetse no mw’ijuru iteka ryose. Komera ngwino umusange arakuruhura kandi azaguha n’ubugingo buhoraho.