Yesu ashobora kuguhindura mushya!

Mariko 5: 1-15 hatubwira igitangaza Yesu yakoze cyo guhindura umuntu wari ugeze kure bigatangaza abantu benshi!! Amen

Hari indirimbo bajya baririmba ngo

Urantangaje Yesu , Urantangaje, ukura umuntu muri poubelle ( iyarara, mu kimoteri) ukamuhindura, ukamukarabya, ukamusiga ukanamwambika, urantangaje Yesu urantangaje” !!!

Maze gusoma aya magambo nanjye ntiAyiiii inkuru ni impamo , uko Yesu bamuvuze niko nanjye namubonye” undi muririmbyi we ati “Nsanga urengeye uko abantu bakuvuga, urengeye amajambo y’abantu!!! Amen

Uyu muntu Yesu yakijije rero ngo: Soma Mariko 5: 1-16

  • Yiberaga mu irimbi, mu mva
  • Yari yaratewe na dayimoni
  • Nta muntu numwe wari ugishobora kumuboha, haba no kumubohesha iminyururu
  • Iyo bamubohaga amaguru bakoresheje ibyuma, n’amaboko bakoresheje iminyururu yarabicagaguraga
  • Ijoro n’amanywa yazereraga mi irimbi no ku misozi avuza induru yikebesha amabuye

NB: Ibi byose byahindutse umunsi yahuye na Yesu akamuhindura, akamwirukanamo ba badayimoni bari baramuzengereje !!! Amen Mariko 5:6-13

Amaze guhura na Yesu , byose byarahindutse, ibyo abantu bari barananiwe kumukorera, Yesu ahageze byarashobotse, ibyo amategeko atamutegetse ngo bishoboke , Yesu ahageze byarashobotse!Amen. Ngo abantu bari baramuziritse iminyururu ku maboko no ku maguru ariko biba iby’ubusa. Ikibabaje, yari agowe ni ukuri, nawe reba kwibera mu mva ( mu irimbi) nukuntu haba hatinyitse, ni mu bapfuye nyine, noneho ngo akirirwa yikebaguza amabuye!!! Yari ababaje, yari akeneye Yesu koko ngo amuruhure . Amen

Haleluya!! Ngo amaze guhura na Yesu byose byabaye bishya, Bageze aho Yesu ari, basanga uwari utewe n’ingabo z’abadayimoni yicaye , yambaye , afite ubwenge nk’abandi, baratinyaMariko 5:15

“Urantangaje Yesu , Urantangaje, ukura umuntu muri poubelle ( iyarara, mu kimoteri) ukamuhindura, ukamukarabya, ukamusiga ukanamwambika, urantangaje Yesu urantangaje” !!!!

Imana ishimwe cyane, wowe Yesu yatabaye ugeze kure ushatse wafatanya najye tukamuhereza icyubahiro. Amen

Hari igihe abantu basoma bibiliya, bakabifata nk’amateka cyangwa inkuru ariko winjiye mu buzima busanzwe hari abantu bameze nkuriya muntu Yesu yatabaye!!! Babaho nkuko yabagaho!!! Wenda wakwibaza ngo bishoboka bite? Igitangaje nuko ashobora no kuba mubigaragara inyuma umuntu atahita amenyako ariko biri , ariko bibaho.

  • Kuba mu mva, mu bapfuye ( Ibyahishuwe 3:1b : “ Nzi imirimo yawe nu’uko ufite izina ry’uko uriho nyamara ukaba uri intumbi”) Iyo umuntu aba mu byaha ntaba ariho.
  • Baramuzirikaga bikaba iby’ubusa ( Iyo urebye ukuntu bagucungisha ijisho, baragukubise, baragufunze, bagushyizeho amategeko biba iby’ubusa ntibashobora kukubuza gusambana, kwiba, kuriganya n’ibindi…)
  • Yahoraga yikebesha amabuye ava amaraso ( Ibi ni ukwiyica nabi kandi nta kwiyica nabi kuruta kujya mu busambanyi uziko ushobora no kwandura indwara zikwica, kunywa inzoga kugeza ubwo bagutoragura mu miferege no mu mikoki hamwe nawe utamenya kugenzura ibikubaho)

Uhereye none ubishatse watakira Yesu uti Yesu ntabara. Amen

Ntajya asubiza inyuma uje amushaka, kandi ntagusaba ibintu birenze cyangwa se bihambaye, agusaba kwemera ko wamuhemukiye warangiza ukamusaba kukubabarira no kukwakira mu bana be. Amen

Rugerindinda Alice