Yesu araza vuba uriteguye?

Kugaruka kwa Yesu Kristo, Umwana w’Imana wapfuye ku musaraba ku bw’ibyaha by’abari mw’isi bose akazuka, ni inyigisho usanga igenda yibagirana cyane mu Bakiristo, nyamara kugaruka kwe:

Muri Bibliya hari imirongo (versets) 1846 mw’Isezerano rya Kera n’Irishya. Ni kimwe mu byigisho Bibliya igarukaho kuruta ibindi byose;
Niryo sezerano riruta ayandi yose Itorero rya Kristo ritegereje (Yohana 14: 1-3)
Ni nabyo byiringiro by’Abakristo nyakuri bose (2Timoteyo 4: 8/Tito 2: 11-13)
Muri iki cyigisho, tugiye kwiga muri make kugaruka kwa Yesu Kristo, twifashishije Ijambo ry’Imana (Ibyanditswe Byera).

Yesu Kristo azagaruka gukora iki?

Kujyana abamwizera by’ukuri bose (n’abazaba barapfuye), kubana nawe mw’ijuru, bakaruhuka iteka ryose (Yohana 14: 1-3/ 1Abatesalonike1: 6-7)
Guciraho iteka Satani n’abamalayika be (imyuka mibi/abadayimoni), n’abanyabyaha banze kwihana ngo bakire Kristo nk’Umukiza n’Umwami. Bazajugunywa mu muriro utazima, aho bazababazwa iteka ryose (Matayo 25: 41,46)
Kwima ingoma itazashira y’amahoro, nk’Umwami w’abami n’Umutware utwara abatware (Daniel 7: 13-14/2 Timoteyo 4: 1)

Yesu Kristo, azagaruka ate?

Azagaruka nk’uko yagiye ameze (Ibyakozwe n’Intumwa 1: 10-11). Bisobanura ko
Azagarukana umubiri we yajyanye mw’ijuru, yazukanye, uriho inkovu mu biganza, mu birenge mu rubavu no mu mutwe (Zekariya 13: 6)
Azagaruka nk’Umwana w’Umuntu (asa n’umuntu) (Matayo 25: 31)
Azagarukana n’abamalayika be bose (Matayo 25: 31)
Azagaruka afite imbaraga n’ubwiza bwinshi (Luka 21: 27)
Abantu bose, amahanga yose, amaso yose azamureba (Matayo 24: 30/ Ibyahishuwe 1: 7)
Azazana n’ibicu (Daniel 7: 13-14/Ibyahishuwe 1: 7)
Azaza hagati mu muriro waka (Yesaya 66: 15/ 2Abatesalonike 1: 7-8)
Ni ibihe bimenyetso byerekana ko Yesu Kristo aje?
Ni byinshi, ariko turavugaho bike by’ingenzi mu magambo ahinnye. (Soma Matayo 24: 1-14)

Abantu benshi baziyita Kristo (bagiye babaho bariho n’ikigihe. Ingero:

John Nichols Thom aturuka mu Bwongereza(1799–1838)
Arnold Potter (1804–1872) uyu we yahubutse ku musozi yabwiye abantu ngo agiye kuzamurwa nk’uko Yesu yazamuwe mw’ijuru, ahasiga agatwe!
Ernest Norman (1904–1971) ni Umunyamerika
David Shayler (1965–) ni umunyamerika. Uyu we aracyariho, aracyahamya ko ariwe Kristo! (Ku bazi ururimi rw’icyongereze murebe kuri uru rubuga http://en.wikipedia.org/wiki/List_of_people_who_have_claimed_to_be_Jesus )
Icyitonderwa: Abo bose bagiye bihamya ko ari Kristo, ku bamaze gupfa, nta wapfuye ngo azuke anesheje urupfu. Amen

Intambara n’impuha z’intambara (Ibuka iby’intambara ya mbere y’isi yose n’iya kabiri, soma kandi unibuke gato amateka y’ibihugu bya Afurika!)

Ishyanga rizatera irindi shyanga
Ubwami buzatera ubundi bwami
Hazabaho inzara n’ibishyitsi hamwe na hamwe. Bimwe mu bishyitsi byabaye vuba:
Mu Bushinwa ahitwa Hopey, mu 1290, habaye umutingito hapfa 100.000
Mu Bushinwa ahitwa Shensi, mu 1556, habaye umutingito hapfa 830.000
Mu Buhinde, ahitwa Calcutta, mu 1757, habaye umutingito hapfa 300.000
Mu Buyapani, ahitwa Tokyo, mu 1923, habaye umutingito hapfa 142.000
Muri Hayiti, mu 2010, habaye umutingito hapfa 222,570
N’ahandi henshi cyane kw’isi

Kugambanirana, benshi bazasubira inyuma (mu Nzira ijya mw’ijuru)
Urukundo rwa benshi ruzakonja (Ese ibi si ukuri?)
Ubutumwa Bwiza bw’ubwami buzabwirizwa amahanga yose, imperuka ihereko iza.
Kandi koko ntaho Ubutumwa Bwiza butaragera! Dore nawe:

Bibliya imaze guhindurwa mu ndimi zose (Indimi zisaga 2000 zo kw’isi)
Bibliya iba kuri Interinete (no kuri Telefone bayishyiramo) ku buryo umuntu wese wo kw’isi yabasha kuyisomera!
Reba amaradiyo, Televizion,….

Ikindi kimenyetso n’uko ubwenge buzagwira (Daniel 12: 4). Reba Interinete, ushobora kuvugana n’umuntu umureba ari muri Amerika! Kujya ku kwezi, reba ubuhanga mu by’ubuvuzi,…

Ikindi kimenyetso gikomeye n’uko Ahayuda basubiye iwabo. Bari barabaye nk’umutini wumye, ariko bazanye ibibabi bitoshye (Gusubira iwabo), bisobanura ko igihe cyo kugaruka Kwa Kristo gisohoye! (Matayo 24: 32-33)

Ikindi kimenyetso ni ububyutse bukomeye: Imana izasuka Umwuka Wera ku bantu bose, Haleluya! (Ibyakozwe 2: 17-18). Imana yiteguye gusuka Umwuka Wera ku bizera Yesu Kristo by’ukuri bose! Amen.

4. Nakora iki ngo mwitegure?

Kwihana ibyaha (Guterwa agahinda n’ibyaha, umaze kumva Ubutumwa Bwiza, ukabyatura ukabireka) (2Petero 3: 9/Imigani 28: 13)
Kwizera Yesu Kristo ukamwakira nk’Umukiza n’Umwami (Abaroma 10: 9-10/Ibyahishuwe 3: 20)
Gusaba Imana ikakuzuza Umwuka Wera, maze akakubashisha gukora iby’Imana ishaka no kwitegura kugaruka kwa Yesu Kristo (Luka 11: 13)
Kuyoborwa n’Umwuka Wera, ntukore ibyo kamere irarikira (Abaroma 8: 14/ Abagalatiya 5: 16-17)
Gukora umurimo w’Imana ukiranuka, ufite ubwenge (Matayo 24: 45-46)
Niba ushaka kwakira Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umwami wawe, nonaha, senga iri sengesho, bikuvuye ku mutima:

“MWAMI YESU KRISTO, NIZEYE KO URI UMWANA W’IMANA. NDAGUSHIMIYE KO WAMFIRIYE KU MUSARABA UZIRA IBYAHA BYANJYE, UKAZUKA, KU GIRANGO MPABWE UBUGINGO BUHORAHO. UMBABARIRE IBYAHA BYANJYE, UNYEJESHE AMARASO YAWE. UNYUZUZE UMWUKA WERA AMBASHISHE GUKORA IBY’IMANA DATA ISHAKA. MW’IZINA RYA YESU KRISTO, AMEN.”

Yari mwene so muri Kristo Yesu Evangelist BAKUNDUKIZE Dieudonné