Yesu arashaka ko tubana nk’inshuti

Hariho amazina menshi twita Imana bitewe nuko twayibonye, ariko igikuru ni ubushuti dufitanye nayo. Imana ni Data wa twese mwiza kubw’ibyo ishaka ko itubera umubyeyi; Icyakora kuko abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana;Yesu ni umuvandimwe wacu.

Imana ishobora no kutubera umuterankunga cyangwa umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

Kenshi ababyeyi bacu nubwo batubyaye ntitubabwira ibitubabaje ahubwo twishakira izindi nshuti ku ruhande; zimenya ibyacu ariko Yesu we siko biri kuko yifuza ko tubana nk’inshuti dukundana cyane; kuko atakidufata nk’abagaragu.

Yohana 15:15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise inshuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje.

Igituma abantu bamwe badakura mu buryo bwo mu mwuka nuko babana na Yesu nk’umuterankunga gusa. Kandi mu buzima busanzwe kenshi iyo uhuzwa n’umuntu nibyo aguha cyangwa ibyo umusaba; bene ubwo bushuti ntiburamba, birangira mutandukanye nawe.

Nuzanwa gusenga n’ibibazo; nibisubizwa cyangwa ntibisubizwe; uzahita ubivamo vuba. Niyo mpamvu Yesu adakunda ko tubanishwa nawe n’ibintu.

Ubushuti bukomoka mu rukundo

Yohana 14:21"Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke."

Icyerekana inshuti nyayo ni uko ibyo mwavuganye mubyubahiriza bitabaye ibyo muratandukana. Icyacu ni ugutunga ijambo ry’Imana kandi riratwegereye; iyo turyitondeye bigaragaza urukundo dukunda Imana; bituma nayo idukunda ikanatwiyereka.

Iyo ukunda Imana irakubaha

Yesaya 43:4 Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

Iyo tubaye inkoramutima z’Imana iradukunda, ikatwubaha ikanaturwanirira. Twirinde kubanishwa n’Imana n’ibintu; uzasanga abantu bagamburura kuko hari ibyo Yesu atabakoreye ariko twebweho tunyurwe n’ubushuti bwo mu ijuru.

Dufitanye ubukwe n’umukunzi wacu

Hoseya 2:21-22 Kandi nzakwishyingira ube uwanjye iteka ryose. Ni ukuri nzakwishyingira ube uwanjye nkiranuka ngaca imanza zitabera, nkagukunda kandi nkakubabarira.22Ndetse nzakwishyingira ube uwanjye nkubereye umunyamurava, kandi uzamenya Uwiteka."

Urukundo rwacu na Yesu ntiruzarangirira mu isi hazabaho ubukwe; yagiye kudutegurira aho tuzabana nawe iteka ryose; azagaruka aje kutujyana.

Utegereje umukwe aririmbisha kugirango naza atazamubenga kubw’iyo mpamvu ntihakagire icyo twagurana ubushuti bwacu na Yesu ngo kidutandukanye nawe; atazaza akatubenga.

Turasabwa gukunda Imana

1 Yohana 4:19Turayikunda kuko ari yo yabanje kudukunda.

Dukunda Imana kuko ariyo yabanje kudukunda mbere kandi inshuti yawe ireba ibigukwiriye ikabiguha.

Indirimbo 75 mu gushimisha

1. Yesu ni we Nshuti yacu; Ni we utwikorerera imibabaro n’ ibyaha, akatwuzuza na Se............

2.........Harihw indi nshuti nk’ iyi yababarana natwe?Yesu az’ intege nke zacu tumwisunge dusaba

3.......Ubuhungiro ni Yesu ngwino tumwihishemo. Iyo inshuti zidutaye, zikaduhemukira, Yesu adukingira ingabo akaduhumuriza.


Pastor Uwambaje Emmanuel, ADEPR Nyarugenge