Yesu arabishoboye. Pasitori Bimenyimana Jean Claude

Matayo 14:14-21 Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi. 15.Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bihahire ibyokurya.” 16.Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.” 17.Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n’ifi ebyiri.” 18.Arababwira ati “Nimubinzanire hano.” 19.Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n’izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu. 20.Bararya bose barahaga, bateranya ubuvungukira bw’imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n’ebyiri. 21.Abariye bari nk’ibihumbi bitanu, abagore n’abana batabariwemo. Wabisanga no muri Mariko 6:30-43

Yobu 42:2 Nzi yuko ushobora byose, Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”

Mu bisanzwe, iri teraniro ryari irya Yesu wenyine hamwe n’intumwa ze, kuko zari zivuye mu ivugabutumwa, ziri kumubwira uko byagenze. Yesu arishima, kuko bakoze umurimo ; arangije arababwira ngo bambuke, ariko abantu baza kubimenya, baca iy’ubutaka, babatangayo. Yesu ababonye abagirira imbabazi, abakiriza abarwayi.
Abigishwa be babona umunsi urakuze, bamusaba gusezerera abantu ngo batahe bajye kugura ibyo kurya, kuko bari bananiwe, kandi nibyo bari bafite byo kurya, nabo ubwabo ntibyari kubahaza. Yesu arababwira ati "mubagaburire", bamwereka ifi n’utugati duke bari bafite, Yesu arasenga, arabibahereza ngo babihe abantu.

Nubwo tudashoboye gukemura ibintu, ku bw’ubushobozi buke dufite, tubizanire Yesu we arabishobye. Ikigoye abantu ni ukubishyira Yesu.
Abefeso 3:20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo.

Kugirango bishoboke byasabye iki?

1. Bari inshuti za Yesu, bemera kuyoborwa nawe, yababwira ngo bambuke bagahita bumvira.

2. Bemeye kuva mu bantu, bava mu rusaku, begera Yesu kuko nta kimunanira. Yesu ashaka ko tuva mu myumvire y’abantu, noneho agakora. Kuko izi ifi ebyiri n’imigati 5, nabo ubwabo iyo bashaka kubirya ntibyari kubahaza. Impamvu byatubutse ni uko bari kumwe na Yesu. Imana yabwiye aburaham ngo va mu gihugu cyanyu, nkwereke aho ujya, uzabona umugisha.

3. Bazaniye Yesu intege nke zabo. Nawe wemerere Yesu, we arabishoboye. Wa mupfakazi w’i Salefati, yari asigaranye agafu gake, yarya rimwe n’umwana we bagapfa, ariko yemera kukazimanira Elisa, bituma amusengera amwizeza ko mu kibo cye, hatazigera haburamo ifu. Tugirire Yesu ikizere arabishoboye. Yesu amaze gutubura ifi n’imigati ntiyabihaye abantu, ahubwo yabihaye intumwa ze, aba arizo zibiha abantu. Umugisha wose Yesu aguha, aba yifuza ko wasangira n’abandi bantu.

Impamvu Yesu ataduha impano nyinshi, aba abona ko uri buzikoreshe wenyine, ntuzifashishe abandi bantu bazikeneye. Dufite ikibazo gikomeye kuko abantu batagishaka kwihererana n’Imana bonyine, ngo basabane nayo, ahubwo ugasanga bafashe abahanuzi nk’Imana, bakaba batasenga batari kumwe nabo, banahura nabo bakababwira ngo tubwire icyo Imana iri kutuvugaho. Kenshi babaha ibiguzi, bamara kubyakira bakabahanurira ibyo batabwiwe n’Imana.

Hari n’abashaka impano zo kwinezeza, badashaka kwagura umurimo w’Imana. Nka simoni umukonikoni, yabonye ba Petero bakora ibitangaza, ashaka kubaha amafaranga, ngo nabo bamuhe ububasha bwo kubikora. Nta kindi yabishakiranaga ni uko yari asanzwe ari umukonikoni.

Imana irashaka kudusukira ku mpano zayo. Ese tuzabanza guha abantu ?Intumwa zo zariye ubuvungukira bwasigaye ku mafi n’imigati Yesu yatubuye.
Imana irabizi ko dufite ubushobozi buke n’ibibazo byinshi ariko twegere Yesu arabishoboye.