Yesu akwiye kutwiyereka bundi bushya ! Pastor Desire

Igihe Yesu yaratoranyaga abigisha yaraye asenga ijoro ryose, ntakwibeshya na kumwe kwabayeho mubo yahamagaye bose kuko na Yuda burya yari afite impamvu nawe agiye mu bandi, kwari ukuzamugurisha akaba ikiraro tugacungurwa. Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Abaroma 8:28 niyo mpamvu dushima umusaraba kandi wari uwo kubambaho ibivume : kuri twe ni ibyirato byacu kuko twawucunguriweho.

- Gukizwa biroroha ariko kugira ngo uzagere ku rwego rwiza wishimirwa n’ Imana, ukagira umutima nk’uwari muri Kristo Yesu bifata igihe. Niyo mpamvu akwiye guhora atwiyereka ukundi gushya tugahora duhinduka bashya uko bukeye. Yesu yageze igihe abwira abigishwa ko babaye incuti ze, ko batakiri abagaragu, ko abahaye ubutware bwose, ko icyo bazaboha kizabohwa, ko Petro azaroba abantu, ariko nyuma y’ iminsi 3 apfuye bisubirira kuroba ; abasangayo arabiyereka.

- Yesu yakwiyeretse mu gihe cyo gushinga urwawe rugo anakwiyereke wabyaye. Yakwiyeretse mu gihe cy’ubushomeri, akwiyereke no mukazi. Yakwiyeretse ukenye anakwiyereke ukize.

Yakwiyeretse uri mu ntambara , no mumahoro naho mubane. Wamubonye unanutse , mubone ubyibushye. Wamubonye uyoborwa wongere umubone uyobora abandi abigufashemo.

- Hari abigeze kumubona abiyereka, abana nabo, ariko iminsi mibi cyangwa myiza itumye batakimubona kuko iyo minsi yabakuye aho ari basubira kuroba(gusubira mubyaha yagukuyemo). Abigishwa babonye apfuye bagira ngo birarangiye. ibyapfuye mu buzima bwawe ntibivuga ngo ibintu byararangiye azongera akwiyereke bibe bishya kuko ashobora kuzura n’ibyapfuye.

- Bakesheje ijoro ari ntacyo bafashe, kuko baroberaga i bumoso. Nta cyiza na kimwe kiba i bumoso : ni kure y’umugisha w’Imana. Nawe urebe impeta nziza ndetse n’isaha nziza bijya ku kuboko kw’i bumoso, , iyo ukora, indyo niyo ikora cyane, Yesu yavuze ko ihene zizajya ibumoso. Iyo bibiliya ivuga ukuboko kw’ iburyo kw’ Imana iba ivuga umugisha w’ Imana ndetse n’imbaraga z’ Imana bisobanura imfura : natwe turi abana b’ imfura muri Kristo Yesu. Ariko iyo ivuze imoso iba ivuga abazajya mu muriro n’ibibazo n’ gihano kishobora guhabwa uwanze kumvira Imana.

- Yesu yaje mu museke( niwe nyenyeri yo mu ruturuturu). Umuntu ashobora gutambikirwa n’ umuseke ntabimenye. Yesu yaje mube ntibamumenya Yohana 1.

Umunsi umuseke wagutambikiye uzava ibumoso ujye iburyo Abagalatiya 5:19-21 uzava muri kamere ujye mu mwuka, kandi uzava mu bibazo ujye mu mugisha. Uve mu bikomere, mu bukene, mu ngorane n’ibindi ujye mu mahoro adashira.

- Yesu yaje avuga nk’umubyeyi abaza ngo bana hari icyo kurya mufite ? Yesu ahora kurugi rw’ umutima wawe akomanga ngo umukingurire mubane aragukunda nubwo wagiye ibumoso. Nutizezwa n’amagambo, uzizezwa n’ imirimo myiza agenda agukorera.

- Yesu ashobora kuza avuga neza (akaguha umugisha) utamenya ko ariwe yawuguhaye azakahindura imvugo hakaza ibibazo burya ushobora kutumva wariye, waburara ho ukumva. Ushobora kutumva ufite kazi washomera ukamwumva. Ushobora kutumva uri nyakubahwa ariko wacishwa bugufi ugakizwa. Niwumve bikiri nonaha kuko aragushaka.

- Yesu ababwira kujugunya urushundura i buryo bw’ ubwato bararoba. Nawe va i bumoso ujye iburyo, va mu ntege nke ujye mu mbaraga, va mu gukiranirwa ujye mu gukiranuka ubone imigisha. Va mu bihombo wunguke va mu bukene ujye mu mugisha w’ Imana saba Imana kujya i buryo. Kandi tangira wumve urambiwe I bumoso, wumve hatagukwiriye. N’utarambirwa ubwo buzima urimo buzakomeza ariko bwira Imana uti agura imbago ndashaka gutera imbere mu buryo bwose.

Bagiye iburyo barobye ifi nyinshi ntibabasha kuzikurura kuko zari nyinshi barembuza bagenzi babo. Nituba aho Imana iri izaduha umugisha kugeza ubwo dutangara.

- Ubu Imana ikweretse I buryo bwawe (aho umugisha wawe uri) wakora ibitangaza, wavumbura I soko nta wundi wari yari yaribona ugakira ugatunga, wamenyekana kw’ isi yose kuko yabwiye Dawidi ngo nzaguha izina rihwanye niryo abakomeye bo mu isi.

- None yabikwereka gute wibera i bumoso intege nke zabaye ubuzima bwawe warasinziriye n’ amasezerano yawe arasinzira. Abantu bayo bishwe no kutamenya.

- Yohana ahita amumenya na kare yibera mu gituza cye abwira Petro ati n’ umwami Yesu atumye turoba ifi zingana zitya : Burya ni Yesu atuma urya nubwo utaramumenya niwe atuma wiga, niwe yagushyingiye niwe atumye wubahwa, burya niwe atumye ukora akazi nk’ako ufite ntiwarushaga ubwenge abo mwiganye bashomereye. Burya No kuba wiga uri ipfubyi niwe. Niwe ukubesheho udakora, niwe ugutungiye abana burya ,ni Umwami Yesu ukubakiye rwari kuba rwarasenyutse, ni Yesu nubwo utamubona ariko n’ Umwami Yesu.

- Petero amenye ko ari Yesu ahita yambara kuko yari yambaye ubusa, mu buzima bwacu dufite ibitwambura byinshi ariko Yesu arashaka kukwambika gukiranuka no kwera kwe ukaba uwo kwizerwa.

Yesu yambaye ubusa ku musalaba kugira ngo twe tuzambare. Ibyakwambuye urabizi saba Yesu akwambike aragukunda nubwo wagiye i bumoso. Imana yavuganye n’umugore wa Manowa ko azabyara.Umugabo abimenye ajya kubaza Imana arayibwira ati niba ari wewe wavuze garuka utubwire uko tuzagenza umwana ; nayo Iraza iramubwira iti nijye wabivuze ntimuzihumanye muzabyara umunaziri muzamwite Samusoni,Imana yongera kubiyereka. Abacamanza 13. Imana yongere itwiyereke bundi bushya amen !

Pastor Desire@agakiza.org