Yesu afite urufunguzo rwa buri rugi ruri imbere yawe

Nyina wa Yesu na nyina wabo, na Mariya muka Kilopa na Mariya Magadalena, bari bahagaze ku musaraba wa Yesu. Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga ahagaze bugufi, abwira nyina ati “Mubyeyi, nguyu umwana wawe.” Maze abwira uwo mwigishwa ati “Nguyu nyoko.” Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. Matayo 19:25-27

Uko bisa kose umuntu wese afite igihe yaba yararebye iburyo n’ibumose, imbere n’inyuma ukabona ufungiranye ahantu hagati y’inzugi nyinshi bigoye kubonera urufunguzo. Bene iki gihe kubona igisubizo biba bigoye ndetse cyane kuburyo hari ubwo wumva utazi ikizakurikira.

Ariko umva inkuru nziza, Yesu afite urufunguzo rwa buri rugi muri izo, rwaba uw’akazi, indwara se, ushaka agakiza cyangwa se ibindi bikomere by’uburyo butandukanye, humura Yesu afite urufunguzo.

Umva ikindi kintu burya buri rugi rukenera urunguzo rwarwo rw’umwihariko.Iyo ahantu hafungishijwe ingufuri, ntiwahafunguza urw’iserire ngo bikunde, kandi amaserire nayo aratandukanye, buri rugi ruba rukeneye urufunguzo rwarwo.

Iyo hakenewe agakiza, ntabwo Yesu atanga imigati gusa, igisubizo cy’inzara ni ukurya, urufunguzo rw’amadeni ni ukwishyura, n’ibindi. Icyo nifuza ko umenya ni uko Yesu atibeshya imfunguzo, urugi rwose ruri imbere yawe arufitiye urufunguzo.

Mu magambo twasomye haruguru ni igihe Yesu yari ku musaraba hanyuma Yohana na Mariya bumvaga babajwe nuko apfuye batari babyiteze. Mariya yibazaga ukuntu birangiye umwana we atewe imisumari, agashinyagurirwa bingana kuriya mu maso y’abantu bose, birumvikana hamwe n’impuhwe za kibyeyi byari bikwiye kumubabaza.

Yohana nawe byaramubabaje cyane, yari akiri muto kandi Yesu yaramukundaga, yari abuze intwari ye, umwigisha, yari akeneye guhumurizwa. Yesu abitegereje niko kubwira buri wese ashingiye ku kibazo afite. Yabwiye Mariya ati ‘’ Dore umwana’’, hanyuma abwira na Yohana ati ‘’Dore nyoko.’’

Mu yandi magambo Mariya yari abuze umuhungu we, Yesu aramushumbusha. Yohana abuze umwigisha kandi akeneye ihumure none ahawe umubyeyi. Yesu yatanze imiryango ku musaraba, yatanze ababyeyi atanga n’abavandimwe.

Yesu akinguza urufunguzo bitewe n’urugi kuko areba mu mitima akamenya ikibazo cya buri wese. Mbese ukeneye ko Yesu agufungurira? Niba ubishaka ngwino ku birenge bye, urahavana igisubizo nk’uko byagendekeye Mariya na Yohana.

Imana igukingurire mu izina rya Yesu, Amen!