Yesu afite ubushobozi. (Igice cya 1). Pasteur Patrice Mortorano

"Yesu arababwira ati : Mwizeye ko mbishobora ? »Matayo 9 :28

Abagabo babiri babaga mu mw’ icuraburindi, babanaga n’ubumuga bwo kutabona. Noneho igihe kimwe Yesu abanyuraho, batangira gutaka bati : « Tubabarire mwene Dawidi ! »

Yesu yababajije niba bizeye ko yashobora kubakiza. Noneho bo bamusubiza beruye bati « Yego ». Kubera kwatura kwizera kwabo, abo bagabo babiri bakijijwe ubumuga bari bafite. Dore igitangaza rero! Mbega impano nziza Umwami yabahaye !! Iyi nkuru ntisanzwe rwose.

Mbese Imana ishobora kugutungura ikaguha ejo heza hadasanzwe ? Umuntu ashobora kuguhamagara ashaka kuguha akazi,Umuganga ukuvura ashobora kuguha amakuru meza ahabanye n’aya mbere yagukuye umutima, Umwana wawe wabuze kubera uburara wabona agarutse agusaba imbabazi yarihannnye, Yego. Mbese Imana ishubije amasengesho yawe, mbese watangara ?

Ntimukiganyire kubw’ibyo mukennye, Umwami arabahamagarira gukomerera mu mahoro. Imana imenya byose mbere y’uko wowe wabimenya. Ashobora guhindura amateka yawe. Ntukiganyire, Yesu azi byose kandi ibyawe arabizi cyane aranabigenzura akabimenya.

Mbese waba warabuze umugabo cyangwa umugore wawe ? wabuze akazi ? waba warabuze Diplôme ? Imana irabizi !

Icyo kintu wabuze kikubuza amahoro kandi kikakuzanira ubuzima butarimo intsinzi. Ibyo bikuzanira agahinda , kwiheba no kurira ? Uyu munsi Imana irakubwira ngo : « Wihagarika umutima, Ngiye kugukomeza nongere nkubesheho »

Mbese wasenyewe inzu ? babiteje cyamunara ? watakaje umwanya mwiza wari urimo ? Akira amahoro y’Imana ! Imana yawe ifite byose mu kuboko kwayo, amateka yawe ari mu kiganza cyayo.

Yego, nzi neza ko Yesu ashobora kukuzura, akagukura mu mubabaro no mu bwigunge, akaguha indirimbo, nawe ukaririmba. Komeza wicishe bugufi imbere y’Imana, kandi wizere ko Yesu akigufitiye imigisha yo kuguha. Egera imbere uve mu kababaro no mu maganya, noneho witegure kumwakira aje kuguhoza. Imana iratangaje.

Na none kandi umenye ko yifashisha ibyo bigeragezo urimo kugira ngo agaragaze gukomera kwe.. Noneho rero kugira ngo asubize ku cyo wamusabye arakubaza ati: “ WIZEYE KO MBISHOBORA?”

Senga uti: “ Yego Mwami, nizeye ko ufite ubutware bwo kugira ibyo ukora mu buzima bwanjye.”

Yanditswe na Pasteur Patrice Mortorano, Ishyirwa mu Kinyarwanda na EV.KIYANGE Adda- Darlene.