Yesu abasha komora ibikomere byo mu mutima wawe.

Mu buzima dusimburanwaho n’ibihe bitandukanye, harimo ibyiza ndetse n’ibibi, mu bibi hari ibishegesha umutima ndetse bigatuma uhorana umubabaro no kwiheba bidashira. N’ubwo ibi bibaho, ntawe ubimenyera, ariko hejuru y’ubukana bwabyo hari ibyiringiro k’uwizeye Yesu kuko yishyizeho intimba zacu ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye. “Matayo 11:28-30”.

Benshi mubo agahinda kamaze kurenga uzasanga babigaragariza mu bisigo basiga, indirimbo baririmba cyangwa se mu mazina bita ababakomokaho, niho uzasanga abo bise ba Nyiramiruho, Ntigashira, Gashirabake n’abandi. Byose bakabikora kuko muri bo bumva ari cyo gisubizo ku gahinda bifitemo. Uwitwaga Yabesi dusanga mu gitabo cya “1 Ngoma 9-10” ngo yarushaga bene se icyubahiro, ariko yavukiye mu gahinda ndetse nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.” Yabesi we asanga adakwiye guheranwa n’ako gahinda maze atakambira Imana ya Isirayeli, ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukagura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

Si igitangaza ko nawe waba ubayeho muri ubu buzima nk’ubwa Yabesi, cyangwa se nk’ubw’umubyeyi we wageze aho amwita “Gahinda”, birashoboka ko nawe mbere yo kubyara umwana wawe, wakomerekejwe mu mutima n’impamvu zikomeye, ahari wenda uwo mwabyaranye yaragutaye, cyangwa se wanabyaye bitavuye kubushake bwawe, ibi rero bigatuma umubabaro wawe ubura uwo ubitura, ugatura umwana wawe. Biranashoboka kandi ko waba ubayeho mu bundi buzima bugukomereye, wandujwe indwara zikomeye utabigizemo uruhare, inzara ikugeze ahaga Atari ko byari kuba biri, kuri ubu wabuze uwo ubitura kuko uwo wari kubitura yarapfuye, uyu munsi ndakubwirako ngo ni ukuri intimba zacu Yesu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye “Yesaya 53”, Ndakwinginga ngo wemere akuyobore, urabona uburuhukiro mu mutima wawe , afite ubushobozi bwo komora ibikomere byawe.

Hari amajwi menshi yo ku kwihebesha akubwira ko ntacyo uzageraho, akubwira ko byakurangiranye bitewe n’amateka yawe uzi, ariko Yesu yarabirangije, ijambo ry’Imana riraguhumuriza ngo: “kuko abakene n’abatindi, bagiraga ibyago, wababereye igihome, ukababera ubwugamo bw’ishuheri n’igicucu cy’icyokere, iyo abanyamwaga biroha k’uko amashahi yiroha ku nzu (Yesaya 25:4), wowe mwemerere yinjire muri wowe arakuneshereza, fata icyemezo usenge nk’uko uyu Yabesi yabikoze, kuko yitaye ku gusenga kw’abatagira shinge na rugero, adasuzuguye gusenga kwabo.( zab 102:18).

Ernest RUTAGUNGIRA