Yesu Kristo uko yari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

( God is the same yesterday, today and forever, Jesus Christ est le meme hier, aujourd’hui, et Eternellement) Abaheburayo 13:8

Yesu ntahinduka imirimo ye n’ ibitangaza bye sibyo mu gihe cya kera na nubu biracyakoreka. Aracyakora. Ariho ni muzima ari ku ngoma. Tugomba kumenya ibintu by’ ibanze. Iyo dukoresha ijambo ibitangaza tugomba no kumenya ko Yesu Kristo ariwe banze (source) y’ ibitangaza. Yesu niwe riba ry’ ibitangaza ntiyagiye ku musaraba ngo ababazwe kariya kageni abambwe, ahambwe anazuke kubera utuntu duto, nko kudukiza inkorora, uducurane, n’ ibindi bibazo byoroshye byo mu buzima n’undi muntu wese ashobora kwikemurira cyangwa agakemurirwa n’ undi.

Yesu akora ibikomeye ibidashobokera abana ba bantu ibyananiranye. Njye mwita Le Dieu de l’ impossible. Imana ikora ibiri supernaturel kuko nayo ubwayo ni igitangaza niyo mpamvu isi y’ umwuka ntihinduka (le monde spirituel ), ariko iy’kuyishyira muri isi y’ umubiri iy’ isi tubamo yo irahinduka. Imana ntihinduka, ububasha bwayo buhora buri hejuru ya byose. Tureke kugabanya imbaraga ububasha n’ubushobozi bwayo (limiter). Tuvuge ko hari ibyo ishoboye nibyo idashoboye. Niba tuyizera tuyireke Imana ibe Imana ( let God be God).

Hari igihe dushaka kuyicira inzira no kuyiha amabwiriza, ndeste no kuyiha igihe ntarengwa igomba gukoreramo. Nyamara ijambo ryayo ryaratubwiye ngo ibyo yibwira sibyo twibwira kandi inzira zayo sizo zacu. Gusa tumenya kandi twizere ko Imigambi yayo ari myiza kuri wowe nanjye kandi ko idahinduka, yitwa Imana, Inyembabazi , Rukundo, Umuhoza, Umukiza, Umutabazi, Umucamanza, Umurengezi, umucunguzi, ......Kandi ikiruta byose ntirobanura k’ubutoni. Ufashe izina rimwe muri aya bitewe n’ikibazo urimo ukarihagararaho ukaryizera wabona ibitangaza bikoreka.

Reka turebere hamwe Imana uko yari iri mu gihe cya kera. Imana yifuza ko tuyimenya iyo ariyo, son caractere. Iyo Mana yakuye ubwoko bwayo mu maboko ya Farawo, igaca inzira muri yorodani ubwoko bwayo bugoswe imbere n’inyuma, ikabahera Manu mu butayu, igakura amazi mu rutare, ikamanura umuliro ku musozi w’ Ikarumeli, igahoza amarira ya Hana, igakemura ikibazo cy’ubugumba bwa Sara, Imana yakuyeho ibibembe bya Namani niki itakora n’ubu ko itahindutse? Iyo niyo yaremye isi n’ijuru umucyo n’umwijima , ibiriho byose, ibihumeka byose byaremwe nayo yarategekaga gusa bikaba niki itagukorera njye nawe ?

N’ikihe kibazo twaba dufite kirenze ububasha n’ubushobozi bwayo? Subizwamo Imbaraga, subizwamo iby’iringiro Imana iradukunda. Umuririmbyi yuzuye Umwuka araririmba ngo Imana yacu irahambaye mw’ijuru no mw’isi ,mu bwenge, mu mbaraga ,mu rukundo Imana irahambaye. Imana ifite ejo hazaza hanjye nawe mu biganza byayo.

Yesu ntabwo yakoze igice kuri Gologota (moitie). Yatanze ikiguzi kubw’ ubugingo bwawe, umubiri, imibabaro, agahinda, ubukene, intambara. Kandi yaravuze ngo byose birarangiye. Ese iryo jambo tujya turyibuka iyo dusenga? Mu mibyimba ye twakize indwara Luka 5: 17. Rimwe na rimwe gukira kw’indwara bishobora kuba ako kanya cyangwa bigafata igihe bitewe n’uko Imana ibishaka k’ubw’umugambi wayo nicyo igambiriye. Twibuke wa mugore wari ufite ikibazo cy’amaraso yahise akira ako kanya. Hari nundi mubembe wahise akira ako kanya. Matayo 8 :1-3. Ariko twareba ku nkuru z’inshuti ye Lazaro yakundaga cyane Bibiliya itubwira ko Yesu yasibiye kabiri, ndetse yaje no kugerayo baramuhambye byararangiye. Yesu yaramuzuye. Imana ihabwe icyubahiro. Bivuga ngo uko ikibazo cyaba kimeze kose, igihe cyaba kimaze cyose, imyaka waba umaze mu kibazo komera kuri Yesu umutegereze wizeye isaha n’ isaha nubu yagukiza, cyangwa yagukura muri icyo kibazo.

Turebe uko Yesu ari muri iki gihe (Today, aujord’hui ). Buri munsi tugendera mu bitangaza by’ Imana. Njye nawe kuba turiho kuri uy’ umunsi n’ igitangaza kidasanzwe kuko ntacyo twatanze. Reba nawe ubuzima urimo muri aka kanya subiza amaso inyuma urebe aho Imana yagukuye nabyo ni igitangaza. Igihugu urimo icyaricyo cyose si wowe wacyijyanyemo ni kubw’umugambi w’Imana ahubwo se urimo kuyikorera cyangwa warivanze n’abanyamahanga wariye ibyo kurya by’ ibwami? Garukiraho.

Reba inzu wicayemo niyo waba utayikunze nabyo ugereranije naho wavuye ni ibitangaza gusa gusa, reba famille yawe ushime Imana, Kuba turya tukaryama ni ibitangaza gusa gusa, niyo waba utariye ariko ntiwapfuye. Reba intambara Imana ikurwanirira amanywa n’ijoro n’ibitangaza gusa gusa. Imana iduhumure amaso turebe ibitangaza byayo tureke kugira amaso nkaya Gehazi tugire amaso ya Eliya maze dushime Imana tuyizere twumve ko iyakoze biriya bitarondoreka ikiri ya Yindi yitwa Ntihinduka.

Kandi Imana yakoze ibitangaza mw’isezerano rya kera niyo dusanga mu isezerano rishya. Iyahinduye amazi divayi nawe amarira yawe ishobora kuyaguhoza, bikaba nka bya byishima bya Hana, iyatubuye amafi n’imigati iyo ishobora kugukura mu bukene ikakugira umutunzi nawe ugatunga, ukabera umugisha benshi. Ushobora gukurwa ku cyavu ugatambagizwa umurwa nka Morodekayi. Ushobora kuba wanzwe cyane aho uri nyamara Imana ishobora kuba ikwibitsemo Yosefu.

Dusanga henshi mu isezerano rishya aho Yesu yagiye akiza indwara, akagaburira abashonje, abantu bagakizwa, ...... Ngo hahirwa Uwihanganira ibimugerageza kuko namara kwemerwa azambikwa ikamba ry’ubugingo. Komeza kwizera kwawe satani atakuriganya imigisha yawe. Imbere ni heza kandi ntuzi isaha ntuzi umunsi wowe gusa ba mu mwanya wawe ukiranuka. Vana amaso ku mwana w’umuntu hanga amso Yesu wenyine. Yesu ni igitangaza kandi akora ibitangaza.

Yesu niko azahora (Forever, Eternellement). Abantu babaho, bagatabaruka, nanjye nawe turi abagenzi n’abimukira muri ino si ariko Yesu we ahoraho, bivuga ngo nibye n’amateka ye n’ibitangaza bye bizahoraho iteka ryose.

Dusengere kwizera kwacu kuko Yesu arabaza ati : Ese igihe azazira azasanga kw’izera ku kiri mu bantu? Imana idushoboze Kwizera kuko ngo ari nako tuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuliro. Subira ku rufatiro mwene data, soma ijambo ry’ Imana. Igitabo cy’ Abaheburayo cyaguhembura kuko kivuga ku kwizera. Ndagukangurira kugisoma. Niba waranagisomye ugisubiremo kuko kuko ijambo ry’Imana rihora ari rishya.

Amahoro y’ Imana abane natwe twese kandi Imana yongere itubyutse kuko ngo haracyariho ibyiringiro ko naho igiti cyatemwa cyongera gushibuka kikagira amashami y’ ibitontome iyo cyumvise amazi. ayo mazi rero si ayandi ni ijambo ry’ Imana.