Yee, Mwami uziko ngukunda!

Mbega ijambo riremereye. Iri jambo ryavuzwe na Simoni Petero ubwo Umwami Yesu yamubazaga inshuro eshatu niba amukunda. Ubwa mbere Yesu yabajije Petero ati “ Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati:

“ Yee, Mwami uziko ngukunda”, Yesu abimubajije ubwa gatatu ngo byaramubabaje aramusubiza ati : “ Mwami umenya byose, uzi kandi ko ngukunda” Yohana 21: 15-17

Ibaze nawe umuntu asanzwe ari inshuti yawe , yarangiza akakubaza niba umukunda kandi ntabikubaze inshuro 1 akabikubaza gatatu. Icya mbere wabona ko ashidikanya urukundo umufitiye! Icya kabiri watekereza ko wenda hari ikibi wamukoreye akaba yarakimenye! Muri make hari akantu ko gushidikanya ku urukundo waba umufitiye! Petero we bimuyobeye ngo aramubwira ngo “Mwami umenya byose, uzi kandi ko ngukunda”. Yesu atugirire neza

Hari ijambo Yesu yabwiye abigishwa be ngo” Muri inshuti zanjye nimukora ibyo mbategeka” Yohana 15:14

Mu yandi magambo ni nkaho yakababwiye ngo ikizambwira ko munkunda cyangwa muri inshuti zanjye nuko mukora ibyo mbategeka.
Ahari umuntu yari kwibaza ngo mbese ni iki cyakwereka umuntu ko akunda Yesu, ariko igisubizo ni iki : Ni uko ukora ibyo agutegeka
Ese duhereye kuri iyi definition cyangwa se ubusobanuro natwe twavuga ngo: Yee Mwami uziko ngukunda!, cyangwa kuko Yesu amenya byose twavuga ngo tubabarire kutagukunda cyangwa kukuryarya tugushimisha iminwa ariko imitima yacu ikuba kure.

Hari umuririmbyi wari umaze kugirirwa neza n’Imana araririmba ngo ntabwo yigeze akunda Yesu nkuko amukunze kuri ubu!
Ibihe byiza