Yazutse nyuma yo kujugumywa ku magufa y’uwapfuye mbere ye umwaka wose.

Bukeye Elisa arapfa baramuhamba. Undi mwaka utashye ,ibitero by’abamowabu bitera icyo gihugu , bucyeye hariho abajya guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe ,bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka , arabaduka arahagarara ( 2 abami 13:20-21)
Umuntu w’Imana Elisa bibiliya imuvugaho kuba yaritanze cyane mu murimo w’Imana, ndetse Imana nayo ikabimukundira ndetse ikamuha n’impano zirimo gukora ibitangaza byinshi cyane, nko guhanura, guhumanura amazi ,gukiza wa mupfakazi umwenda, gukiza imboga uburozi, gukiza Namani umugaba w’ingabo z’I Siriya Ibibembe n’ibindi, icyatangaje benshi rero ni uko na nyuma yo gupfa kwe Imana yerekanye ko nta mukiranutsi upfa gupfa, byagaragaye ubwo amagufwa ye yazuraga umuntu bari bagiye gushyingura.

Mu by’ukuri hari igihe abantu bakerensa imbaraga z’Imana zikorera mu bakozi b’Imana ahari bagakeka ko ari abantu basanzwe, ariko ntago aribyo kuko Umuntu wemeye akanga kwanduzwa n’ibyisi,akihana ibyaha, agaha icumbi Yesu christo agatura muri we, Uwo ni umuntu udasanzwe, abitse amabanga y’Imana muri we, ni nawe umwanditsi wa Zaburi 118:17 yavuze ngo “Sinzapfa ahubwo nzarama ,ntekerereze abantu Imirimo Uwiteka yakoze”.

Kuri ubu Twumva inkuru za Yobu na Aburahamu tugakomera mu kwizera, twakumva ibya Pawulo tukuzura umwuka Wera n’abandi bakozi b’Imana benshi, ariko wakagombye gutekereza ngo Ese abazumva ibyanjye nawe mu myaka iri imbere aho bazifuza kugera ikirenge mu cyawe cyangwa bazagira ipfunwe ryo gukomoka mu muryango uvukamo ? Bazakwibukira ku ki?

Bene data birakwiye ko Tugira Imirimo myiza tukiri mu isi kuko Uretse no kuba ituma tuba abo kwifuzwa mu bo tubana nabo Imana izanayiduhembera, ni byiza ko wakorera Imana bigishoboka kuko hari igihe Umubiri uzaba umaze kunanirwa itakibashije, nyamara ukazaba uvuga uti sinejejwe nabyo ukifuza gusubiza iminsi inyuma bitagishobotse (umubwiriza12:8).

Birashoboka ko utajyaga ubiha agaciro, cyangwa wari umaze gucika intege ariko haguruka wireba inyuma, igihe ni gito tugataha iwacu, haranira gusiga umurage mwiza, mu isi umuryango wawe uzabyubahirwe, benshi bazahinduke ku bwawe, abandi bajye bifuza kuba intwari nkawe kandi abo bose banejejwe n’ubutwari bwawe bagahinduka, Imana izabakwambikira ikamba, ndetse uzaka nk’inyenyeri zo mu ruturuturu nugera mu bwami bwayo, ariko bitari ibyo hazabaho gukorwa n’isoni ariko biragatsindwa n’uwiteka (Daniel 12:2-3)