Yatunguwe n’uko bizwi ko atunze abagabo batanu!

Uyu nta wundi ni umugore wo mu gihugu cy’I Samaliya gihana imbibi n’imyanja y’ubuhindi, bikaba bivugwako yari indaya, akaba ariwe bibiliya yerekana ko yabwiwe na Yesu kiristo ngo “avuze ukuri y’uko udafite umugabo kuko wari afite batanu, n’uwo wari ufite ubu ntago ari uwawe, ibi rero biokaba byaramutangaje cyane kuko yari yizeye ko nta wundi wamenya ibyo akorera mu mwiherero( Yohana 4:1-45).

Uyu mugabo Yesu kristo bibiliya ikunze kugaragaza ko mu gihe yabaye muri iyi si, yakomezaga kwerekana ko azi ndetse amenya byose yaba ari ibyo abantu bakoze ku mugaragaro cyangwa se byakorewe mu bwihisho. Bikaba ari nabyo byabaye kuri uyu mugore wajyaga asambana n’abagabo nyamara agakeka ko bitamenyekana, si uyu mugore gusa Yesu yahishuye ibyo yakoze kuko Yesu na none Yahishuye imigambi ya Yuda iskariote wari wagambiriye ku mugambanira amusoma, Petero wari kuzamwihakana gatatu, Sawuri wari ugiye I Damasiko kurwanya abakirisitu , na none anyomoza satani ubwo yifuzaga ko yesu asimbuka ngo abamarayika baramuzama n’ibindi .

Yesu rero n’ubwo aba Bantu batandukanye babanaga nawe ntago bigaragara ko bihanaga vuba cyangwa ngo bemere ndetse bareke ibyaha byabo ahubwo biboneka ko bakomezaga kwihagararaho no gucengacenga, kugeza ku mumunota wa nyuma byose bimaze kugera hanze, ibi akaba ari nabyo biboneka ku bantu ba none aho usanga abantu bakorera amarorerwa aho bakeka ko hiherereye nyamara bakibagirwa ko Yesu amenya n’ibibera ahiherereye.

Mu kumenya ko byamenyekanye, uyu mugore yahishuriwe ko uyu ari Mesiya ariwe Yesu bavuganye bityo afata icyemezo kiza cyo kwizera Yesu, arihana ndetse amenyesha abanyamudugudu bose ko yabonye Yesu ndetse ko nabo baza bakamureba bityo bituma kuza kwabo bituma benshi muri bo bihana .Uyu munsi nagirango nkutangarize ko ibyo dukora byose yesu abizi kandi yifuza ko wasobanukirwa ko bibi mubyo ukora, utari ukwiye gutekereza ko bitazwi, ahubwo fata icyemezo umusabe akubabarire .

Birashoboka ko hari ibyo watekerezaga ko ibiretse ubuzima bwawe bwagenda nabi ariko ubwo ni ubushukanyi bwa Satani zibukira nawe ufate icyemezo cya kigabo,erega ababayeho bose ntago babivana mu byaha? Yesu uzi byose ashobora byose kandi mubyo ashoboye harimo no kugufasha mu buzima bwo muri iyi si.

Ernest Rutagungira