Yasubiwemo : Korali Amahoro y’ i Remera igiye gutaramana n’abo kuri Adepr Kicukiro_ Nyakabanda

Mu nkuru yabanje twari twababwiye ko ku ubutumire bwa korali Sion ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kicukiro Umudugudu wa Nyakabanda, Korali Besalel igiye gutaramana n’abakirisito bo kuri uyu mudugudu mu giterane cy’iminsi ibiri kizatangira tariki ya 03 kugeza 04 Ukuboza 2016, Gusa kuri ubu amakuru atugeraho ni uko Korale Besalel itakije ahubwo Bazabana na Korale Amahoro ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Remera.

Bwana Theoneste MUNYURANGABO Umuyobozi wa Korali Sion yadutangarije ko igiterane gikomeje, gusa impiduka zabayeho ngo ni uko Korale Besalel itakibonetse kuko izaba yagiye mu murimo w’Imana ahandi, yakomeje atubwira ko izi mpinduka ntacyo zizahungabanya ku migendekere y’igiterane kuko ngo ibyangombwa byose bisabwa ngo kigende neza bo bamaze kubitegura.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi wa Korali Amahoro Bwana Zacharie NTAKIRUTIMANA, mu kiganiro twagiranye kuri Telefone yatubwiye ko babonye ubutumire kandi ko ku Cyumweru bazajya mu giterane ku umudugudu wa Nyakabanda wo mu itorero rwa ADEPR Kicukiro.

Inkuru bifitanye isano : http://agakiza.org/?Korali-Besalel-y-I-Murambi-igiye-gutaramana-n-abo-kuri-Adepr-Kicukiro_