Yasanze ari amababi masa nta mbuto ufite !

“Bukeye bwaho mu gitondo kare asubira mu murwa, arasonza. Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa arawubwira ati: “ Ntukere imbuto iteka ryose” Muri ako kanya uruma. Matayo 21: 18-19

Hari ibigaragarira amaso y’abantu hakaba n’ibintu by’ukuri biriho. Yesu ngo abonye icyo giti akirebeye kure yakibeshyeho! Yabonye ibyo bibabi bitoshye , birebetse neza uri kure, akeka ko ari igiti cyagira umumaro, akeka ko kiriho imbuto zaribwa, ariko akegereye, abura ikintu pe! Abona nta kigenda!
Hari aho Yesu avuga ngo ni umuzabibu w’ukuri ngo kandi Imana ni nyirawo uwuhingira “ Ishami ryose ritera imbuto arikuraho” Yohana 15: 1

Reka tuvugane ku ijambo bita kwera imbuto zikwiriye abihannye! Mu nsengero iwacu aho dusengera uzahasanga abantu bazi kuririmba neza, bazi gukurikiranya neza amagambo mu isengesho, yewe bazi kubwiriza neza ndetse n’Ijambo ry’Imana, ariko nubashakaho imbuto zikwiriye abihannye uzibure. Ibyo navuze haruguru ni amababi atoshye agaragara neza, ashobora no kugutera kwibeshya kuri uwo muntu!!! Ariko uzamwegere ukeneye kumusoromaho imbuto niho uzamusobanukirwa.

“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda.” Abagalatiya 5:22-23
Hari umuntu twabanye igihe asenga , yiyiriza ubusa ndetse kenshi , ariko wajya ushaka imbuto ukazibura, nkajya namubwira ko ntashobora kumutangira ubuhamya ko akijijwe, ariko imirimo yose yo mu rusengero akayikora!! Imana itugenderere

Yesu nawe ngo abonye uburyo uwo mutini utoshye , ufite ibibabi bigaragarira amaso neza, ati ntakabuze uriya mutima ufite imbuto, ariko awegereye ngo asanga ni amababi masa. Yesu adusure.
Imana idushakaho imbuto kuruta imirimo ikorerwa mu nsengero. Hari abantu benshi bazakugeraho bashonje mu buryo bw’Umwuka bakeneye gufashwa cyangwa se kurya ku mbuto wera ngo bahembuke . Bakeneye kugusoromaho kwihangana, kwirinda, gukiranuka, ubugwaneza, ingeso nziza. Yesu adushoboze kwera imbuto.

Ibihe byiza.