Yari agiye gusabira abiwe umugisha. Habyarimana Dan.

2 Samuel 6 : 20-23 « Dawidi nawe asubira iwe gusabira abiwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati : « Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja n’abagaragu be , nk’ umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni !Dawidi asubiza Mikali ati :nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka aribwo Isirayeli. Nicyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka. Kandi kubwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi,ariko abo baja uvuze bazanyubaha. Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba arinda apfa. »

Mbega ukuntu Dawidi yahuye n’ikibazo gikomeye ! Agiye mu rugo gusabira abiwe umugisha, umugore we aza agaya ibyo yakoze. Ubu se ntiyamuciye intege koko ? Reba da ! Dawidi ntiyacikaga intege yari azi ibyo Imana ishima. Imana ihana abasuzugura abakozi bayo.

Korasi : Yubahee nayo izakwubahishaaaaaa, yikoreree nayo izaguhembaaaaaa.
Murakoze.

Habyarimana Dan.