Yambutse i Gati bimuviramo kwicwa. Ev. Kiyange Adda- Darlene

Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati "Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya. Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho...Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu akajya i Gati akagaruka...Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica nawe arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo. ( 1 Abami 2:36-46).

Shimeyi yari umwe mu bagaragu b’i Bwami. Igihe Abusalomu yirukanaga se ku ngoma, uyu mugabo Shimeyi yarubahutse atuka Dawidi ngo ni imbwa ya Yesayi agenda amutera umucanga umugenda inzira yose. Hariho abantu bababaza Yesu bigashyira kera. Igihe yumvaga ko Dawidi agarutse ku ngoma, yihutiye kumusaba imbababazi . Kubera ko uwo munsi wari uw’ibyishimo nta muntu wagombaga gupfa, Dawidi yaramwihoreye aba aho imyaka irahita agira abagaragu arakomera nta kibazo afite.

Dawidi agiye gutanga, yibutsa Salomo ko Shimeyi yamututse amusaba kuzamwica ariko akoresheje ubwenge kugira ngo atazamwica atariho urubanza. Salomo yimye nibwo yabujije Shimeyi kutazagira ubwo arenga i Yerusalemu, babyemeranywaho arabyemera aba aho bishyira kera, nuko Shimeyi yumva ko abagaragu be bamucitse bakajya i Gati. Ntiyibutse ko abujijwe kurenga umurwa, arahaguruka ajya i Gati aragaruka. Umwami abyumvise yamukatiye urubanza rujyanye n’icyaha yakoze ndetse abanje kwibutswa n’ibindi byaha yakoreye umukambwe Dawidi, Shimeyi arapfa.

Hari igihe umuntu abana n’umwami Yesu, hakagera igihe agahemuka agatukisha Imana kubw’imirimo isebeje akora. Iyo ahindukiye, Yesu aramubabarira ariko hakaza itegeko ry’imipaka atagomba kurenga. Iyo yibeshye rero akarenga iyo mipaka birumvikana ko haza ibihano. Ni byiza ko duhora twibuka ko umwami wacu yadutegetse kumurindirira mu gakiza kandi gafite i mipaka. Nihazamo kujya i Gati rero iwabo wa Goliati aho basuzugura Imana, ibihano birateganyijwe.
Igihe cyose Shimeyi azarenga umupaka azahura n’akaga kuko atabyemerewe . Kandi namara kwakira ibihano bye, ubwami bwa Salomo buzakomezwa.

Murebe kandi, ubaze igihe kiri hagati yo kugaruka kwa Dawidi ku ngoma avuye mu buhungiro ari naho yahuye na Shimeyi asaba imbabazi, kugeza igihe Salomo yafatiye icyemezo cyo kwica Shimeyi wasanga atari gito. Burya kuba watuka umwami ukabona ntacyo ubaye imyaka igahita indi ikaza, ntibivuga ko ari amahoro. Nubwo uryama ukabyuka ukabona izuba nk’abandi, ukabona imvura, ariko weho hari dossier ikuriho ivuga ngo watutse umwami ( cyangwa se warasambanye, wakuyemo inda, warishe,urya icyacumi). Igihe gishize uri amahoro ntikivuga ko iherezo ari ryiza. Umwanzuro wo kubabarirwa ariko ukageragereshwa kuguma mu gakiza nawo ujya ufatwa, wajya i Gati mu batubaha Imana ugapfa.

Imana ikugirire neza, ntiwirare ngo n’uko ubona uri amahoro byose bigenda neza, ashwi hariho itegeko ryo kutarenga umupaka w’i Yerusaremu. Umunsi umwami azumva ko wagiye i Gati azafata imyanzuro itazagushimisha. Guma muri Yesu niwe banze ryo kwizerwa. Imana yirengagije gukiranirwa kwawe guma mu gakiza urebe ko wazarokoka. Kandi aracyari ku ntebe y’Imbabazi niba waramubabaje musabe arakubabarira kuko uyu munsi atari umunsi wo gupfa ahubwo ari umunsi wo gukira. Amen ,Imana iguhe umugisha.

Ev. Kiyange Adda- Darlene