Yakijijwe no gutaka

Abantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati : « mwene Dawidi, mbabarira. » Yesu arahagarara arababwira ati : «nimumuhamagare ».Bahamagara impumyi barayibwira bati : « Humura haguruka araguhamagara . »…Yesu arayibwira ati : « igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. Mariko 10 : 48- 52.

Iyi ni inkuru y’umuntu witwaga Barutoromayo, wicaraga ku muhanda asabiriza kuko yari impumyi. Ku mubiri we koko hagaragaragaho ikibazo cy’amaso atabona, ariko ururimi rwo rwari ruzima kuko yabashaga kuvuga kandi n’amatwi ye yarumvaga.

Igihe cya Yesu , nawe yarabimenye ko hari umugabo witwa Yesu mwene Dawidi ugenda akora ibitangaza byo gukiza indwara, abibika mu mutima nawe yizera ko amubonye yabasha kumukiza Imana ishimwe cyane.

N’ubwo atarebaga ariko amatwi ye yumva ko Yesu aje aho yari yicaye kuko hari ku nzira. Aribwira ati simubona ariko ndataka musabe ambabarire. Ntabwo yamusabye amafaranga, ahubwo yamusabye ikiruta amafaranga, aha twigishwa kumenya ubushobozi bw’uwo dusaba ntitumusabe ibintu bimara akanya gato bigashira.

Yicaye, yumva abantu benshi batambuka amenya ko Yesu arimo ; arataka cyane ati Mwene Dawidi mbabarira, ateza umutekano muke kubwo gutaka. Abantu bibereye mu bisubizo, babasha no kureba Yesu bakamenya niba ari mugufi cyangwa niba ari muremure, bagendana nawe bareba ibitangaza akora, bati ceceka wisakuriza umwigisha. Ariko ngo arushaho gutaka cyane ibintu birahagarara pe!

Yesu nubwo yari mu bantu benshi, aramwumva Imana ishimwe cyane. Atanga itegeko ati nimumubwire aze. Haleluya ! Ahwi ! arahaguruka ntiyibuka n’umwitero we, ngo arawusiga, icyo yashakaga yari agiye kukibona naho iby’umwitero yari kuzabona n’undi, afite amaso areba. Umwami Yesu aramusobanuza neza ati ushaka ko nkugirira nte ? Ati : «Ndashaka guhumuka. » Yesu aramubabarira arahumuka ngo agendana nawe mu nzira.

Ibyo dukeneye birahari kandi tuzi yuko Yesu ari kumwe natwe. ubwo rero n’ubwo hari ibitubuza gutaka, ntidukwiye gutuza, dukwiye gukomeza tugataka, tugahamagara cyane, mwene Dawidi arumva. Abari bari kumwe na Yesu icyo gihe, bari bameze nk’abantu bafite ibisubizo byose kuko babonaga byinshi mu gihe bagendanaga na Yesu. Bumvaga amajwi yo gutaka batayihanganiye kubera umwanya bari barimo. Nk’urugero uyu munsi hariho abatumva umuntu utaka asaba Imana ibiryo kubera ko kuri bo icyo atari icyifuzo. Ariko turacyafite abantu barara ubusa kubera ubukene, n’abandi batakishwa n’ibindi. Ntibakwiye gucecekeshwa. Aba bantu bagendanaga na Yesu bacecekesha barutoromayo, ntibumvaga ko nawe agendanye na Yesu byamubera.Ariko nyuma barahindukira bati humura araguhamagaye.

Hari ibintu umuntu ageraho abiheshejwe no gutakira Imana kandi cyane.Agatitiriza kugeza igihe abonye agakiza k’Imana. Nturambirwe gusenga, ntabwo wari warangiza, we kwita ku majwi agucecekesha akubwira ko byarambiranye ,ko bimaze igihe, ko ntawutaragusengeye, oya Imana ntirambirwa. Komeza ubibwire Yesu.

Siga ibikuremerera usange Yesu arakubabarira kandi ugire ubwenge bwo kumenya gusobanura neza icyo wifuza nk’uko barutoromayo yavuze ati ndashaka guhumuka kandi mbere yarasabaga imbabazi. Ushobora kubwira Imana ngo ikugirire neza, si bibi ariko ntusobanuye neza icyo wifuza, tobora uvuge neza icyo ushaka kandi nturambirwe uzabona agakiza k’Imana.Gubwa neza, Amen.