Yahoze ari mayibobo ariko ubu ni umuvugabutumwa bwiza

Ubu ni ubuhamya bw’umugabo wahoze ari mayibobo yo ku rwego rwo hejuru ariko ubu arahamya ko yakiriye yesu nk’umwami n’umukiza we, ubu akaba ari umuvugabutumwa bwiza
Aha aratangira ubuhamya bwe agira ati:

“Nitwa NZIRORERA Samuel navutse mu mwaka w’1988, mvukira mu karere ka bugesera, muri mwogo ariko nta gihe twahamaze kuko twahise twimukira samuduha
Mu myizerere y’umuryango wanjye ntago bari bakijijwe kuko nakuze mbona banywa inzoga, papa akajya ahora akubita mama mbese nta gakiza kabaga iwacu.

Ubwo twabayeho muri ubwo buzima navuga ko bwari bubi, igihe kigeze papa aza gupfa duhita twimukira samuduha ndobuka ko icyo gihe nari mfite imyaka 18 ariko sinari nzi Imana, ubwo mama nawe yakomeje kunywa inzoga n’itabi ariko ubwo muri iyo myaka mama ntiyavugaga ngo tumwumve kuko hagati aho naje kuva mu ishuri ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, mpita ntangira kwinjira mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge, itabi, urumogi, kanyaga, inzoga mbega ndagenda ndangirika bikomeye,

Icyo gihe ndabyibuka nari meze nk’ikihebe nanira umubyeyi neza neza, ndibuka igihe kimwe mama yigeze guteka inyama ziryoshye rwose arangije ashyiraho amazi y’ubugari hahita haza abashyitsi ariko basanga ndi gutekera itabi ry’urumogi ubwo mama ansiga aho arambwira ati ucanire ayo mazi nashya usonge ubugari, ubwo natangiye kwarika ndangiza kwarika ubugari nabwo bwashize na za nyama byose ndabimara birashira abandi baraburara.

Ibyo nakoze byo ni byinshi kuko nibye za essence mu ma taxi nkajya kunywa, imyaka mu mirima y’abandi narayibaga, nari narabaye mayibobo yujuje ibyangombwa pe kuko iyo ibigori byabaga byeze, nitwe twabaga aba mbere bo kubisarura, nagiranga imbaraga nyinshi cyane nabaga nuzuye imbaraga z’abadayimoni iyo nabaga maze kunywa urumogi.

Bimwe mu bintu nakoze nkinywa urumogi ni byinshi ariko ndibuka igihe kimwe nagiye ahantu ku ga centre naka ubunyobwa ndarya ndangije sinishyura abasore batanu baza kunkubita ariko ndabaganza ubunyobwa ndabumena, amagi ndayamena ariko icyo gihe Imana yararahankuye kuko bari no kumfunga, ikindi gihe kimwe twafashe akabido ka essence tujya guhakura ubuki ahantu mu ifamu hari hari inzuki zaritsemo, tujyana ibirere dutwika za nzuki kumbiiruhande rwaho hari umwobo w’inzoka noneho turatwika inzuki zivamo dutangira gucukura ubwo inzoka na yo yari yarakaye cyane kuko nagiye kumva numva akantu karasifuye mpindukiye numva utuntu tumeze nk’amazi tunguye mu maso ariko ubwo ni ya nzoka yari inciriye sinabimenya.

Za nzuki nazo zitangira kundya cyane, ubwo inzoka nayo yanciriye abo twari kumwe bakambwira ko ari inzoka yo mu nda inciriye ariko njyewe nkabona bikabije cyane, bene data aho hantu nari mpapfiriye burundu ariko Imana irantabara mbona baranjyanye barangomboza ndakira, ikindi gihe nacyo nanyweye itabi ryinshi ndangije mfata igare ndarinyonga cyane mu gihe ngiye kudepasa imodoka mfata feri y’imbere igare rirankaraga rinkubita hasi abantu bariyamira ngo ndapfuye ariko Imana yaratabaye aho hantu nari mpfuye.

Ndagirango mbwire abantu ko muri ubwo buzima bw’ubupagani nabayemo nahuriyemo n’inzara ikomeye, mu rugo nta cyo kurya, ubuzima burambabaza cyane bikabije.

Igihe cyarageze nkajya numva indirimbo z’Imana nkumva nkunze Imana ariko gukizwa bikananira, igihe kimwe rero njya gusenga bahamagara abihana nanjye ndagenda ndihana, mu byukuri kimwe mu byaha bikomeye najyaga nkora harimo icyaha cyo kwikinisha cyari cyarananiye burundu, mu byukuri sinanjyaga nsambana ariko narikinishaga biteye ubwoba, nyuma yo kwihana nkatura nahise nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, kuva ubwo ntangira gusenga Imana, itangira kumbwira ko izankorera ubukwe bwiza.

Abantu benshi bajyabibaza niba umuntu wabayeho muri ubwo buzima ajya avamo umukristo muzima ariko ukuri mfite nuko nakijijwe rwose kuko nkimara gukizwa Imana yampinduriye inshuti, mu muryango barabimenya, mama wanjye anezezwa no kubona dukijijwe,ubwo nahise ntangira gukora akazi ko gukora ama jardins ntangira kubona amafaranga gutyo.

Mu byukuri iyo namaraga kunywa urumogi numvaga mfite amahoro ariko ayo nabonye maze gukizwa aratandukanye cyane ni yayandi atemba nk’uruzi, yayandi umuntu abona atabanje kunywa ibiyobyabwenge, Imana yaje kungirira neza rero impa kwambara neza, irangije inyubakira urugo rwiza ndetse iduha n’umwana mwiza w’umukobwa ubu turashima Imana.”
Amen.

Liliane [email protected]