Yahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka!

“Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa” 2 samuel 12 : 14

Biragatsindwa n’Uwiteka ko nakora ikintu gituma abantu batuka Imana!

Izi nkuru ni ibyabaye kuri Dawidi Umwami w’abisirayeli. Twese tuzi amateka ye n’ibintu by’ubutwari yakoze igihe yicaga Goliathi. Tuzi ukuntu Imana yategetse Samuel kujya kumwimikisha amavuta kuko yari imwishimiye , kugeza n’aho Imana ubwayo ivuga ngo yiboneye umuntu ufite umutima umeze nk’uko ishaka. Tuzi ukuntu Dawidi yereye imbuto nziza Saul, nubwo Sawuli yari umuntu mubi, ariko no mugihe cyari gikomeye Dawidi agakomeza kugambirira kutazagira ikibi amwitura mubyo yamukoreraga byose kuko yari yararahiriye ko atakora ku muntu Imana yimikishije amavuta.

Bibiliya ijya ivuga ngo nuhagaze yirinde atagwa koko ni ukuri.
Igihe kimwe Dawidi uyu tumaze kuvugaho ibyiza byinshi, yakoze ibintu bibi kuburyo umuntu atapfa kwemera ko ariwe wabikoze, ariko kuko ari umuntu nyine arabikora: Yasambanye na Batisheba umugore wa Uriya, amutera inda, yicisha umugabo w’Uyu mugore, amaze kumwicisha azana uyu mugore ngo abe umugore we..”

Ibi bintu yakoze rero ngo byababaje Imana cyane, kuko ngo byahaye abanzi bayo impamvu yo kuyituka. Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana ho haravuga ngo “Ariko kuko wasuzuguje utyo Uhoraho mu banzi be, umwana w’umuhungu wabyaye azapfa” Mbega ukuntu bibabaje, biteye agahinda.

Ni ryari umuntu aha abanzi b’Uwiteka urwaho rwo kumutuka:
- Igihe wari usanzwe uri umuntu w’Imana ( Warakijijwe, warakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe), bwacya ugakora ibintu bibi bidasanzwe imbere y’abantu n’imbere y’Imana , bityo bagatangira kuvuga ko nta Mana ibaho, ko nta bantu b’Imana bakiriho, ndetse rimwe na rimwe hakagira n’abandi batari bakomeye bagukurikira mu bibi wagiyemo.

- Nagiye mbona abana bakubitwa n’iwabo bababwirako nta gakiza kabaho , bityo bakabahatira kureka agakiza, kandi biturutse ku muntu wenda ukorana n’ababyeyi be akaba atera imbuto zikwiriye abihannye.

- Nagiye mbona abatwara inda zitemewe n’amategeko n’abazikuramo kandi barigeze kuba abantu b’Imana, bityo wajya uvugako ukijijwe usengera ahantu runaka, bati reka reka aho nta muntu waho ukizwa, ariko bakabivuga byuririye ku muntu umwe wahaye abanzi b’Uwiteka urwaho rwo kumutuka.

Imana itugirire neza kandi yemere kutwihanganira. Uziko ushobora gukora akantu kamwe ukazinura abantu inzu y’Imana, ukangisha abantu iby’agakiza burundu. Biragatsindwa Imana ijye ibiturinda.
Nyamara kandi ngo aho ubutunzi buri, ninaho umujura ajya. Satani nawe arabizi atera abanyambaraga bari bazwi, kugirango nihagira n’ibipfa bizahitane benshi.

Ikindi hari ingaruka zizanywa no kuba waratumye abantu batuka Imana, bagasuzugura ahera hayo ari wowe biturutseho. Dawidi izo ngaruka zamugezeho, nubwo yinginze Imana cyane anarira. Imana ibasobanurire

Uwiteka aturengere mu izina rya Yesu Christo.
Alice