Yagiye i Maka mu rugendo rutagatifu, ataha ari umukristo

Umuryango usanzwe ukora ivugabutumwa hirya no hino ku isi cyane cyane mu burasirazuba bwo hagati witwa Jesus Film Project, watangaje inkuru y’umuyoboke w’idini ya Isilamu witwa Omar wagiye mu rugendo rutagatifu i Maka, nyuma yo gutungurwa no guhura na Yesu agataha ari umukristo.

Inkuru dukesha InfoChretienne.com ivuga ko umuyobozi w’umuryango Jesus Film Project Erick Schenkel, yatangaje ko uyu Omar yari umuntu ubayeho ubuzima bwihebye cyane, yagiye i Maka ashaka amahoro no kuruhuka, nyuma mu buryo butunguranye ahurirayo n’Umwami Yesu, yakira Umwuka wera mu gihe yarimo yitegura gusubira iwabo yihebye nk’uko yabyivugiye.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko igihe Omar yari abayeho mu bwihebe yegereye umwe mu nshuti ze ngo akamugira inama yo kujya i Maka ngo azahavana ibyiringiro. Tubibutse ko kujya i Maka ari imwe mu nkingi 5 idini ya Isilamu igenderaho, urugendo umuyoboke w’iri dini aba agomba gukora byibuze incuro imwe mu buzima.

Mu buhamya bwe, Omar yavuze ko ngo nyuma yo kujyayo no gukora imihango yose y’idini yumvise nta mpinduka bimusigiye yagumanye agahinda ke n’imibabaro ye, ari bwo yafashe icyemezo cy’uko yazasubirayo. Agira ati ‘’ Bambwiyeko nzakura ibisubizo n’ibyiringiro aha, none ko numva nkirushye kandi nkumva ntazi icyo nakora.’’
Nyuma yo gutakaza ibyiringiro, Omar yerekeje aho yagombaga gufatira imodoka ngo asubireyo, ahageze asanga hasigaye imodoka imwe yonyine, agenda ngo yinjiremo umushoferi aramubwira ati ‘’oya nta bandi bagenzi bahari ariko ndabona ufite ikibazo, genda ube wicaye ku ibuye hirya ubwire ibibazo byawe Issa (Yesu mu cyarabu).

Omar nubwo yagiye avuga ko yagendaga yibaza uko umushoferi yavumbuye ko afite ikibazo cyane ko yabimubwiraga abitsindagira, amaze kuhicara ngo agitangira kuvuga izina rya Yesu atangira guhinda umushyitsi ngo yumva ikintu kiremereye muri we. Ati ‘’Namaze amasaha abiri, numva nataye ubwenge kuko ntiyumvisha ibirimo kumbaho.’’
Aya ni amwe mu magambo Omar yabwiye abagize ikipe y’abagize Jesus Film Project asobanura ko mu gihe yamaze hariya, nubwo atiyumvishaga ibirimo kumubaho ariko Yesu we yarimo akora umurimo muri we. Nyuma yo gutungurwa mu gihe yatangaga ubuhamya yagize ati ‘’Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.” Yohana 3:8

Nyuma yo gusurwa na Yesu muri kiriya gihe, Omar yagarutse byose byahindutse bishya arimo kuvugisha wa mushoferi atitaye ko yamaze kugenda. Avuga ko yashakaga kumubaza niba ko we yamwohereje kwicara aho azi ibiri bumubeho ariko agasanga yamaze kugenda. Omar ngo yaje kureba Filimi ya Yesu, imubera nshya ari nabwo yaje gufata icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi. Kuri ubu avuga ko yahindutse umwigishwa wa Yesu mwiza.