Yageragejwe n’inzozi yarose, (igice 2) Evangeliste Kiyange Adda- Darlene

Yosefu atashye, bamusangisha mu nzu ya maturo bazanye, bamwikubita imbere bubamye. ( Itangiriro 43 :26)

Uko yakabirose nyuma yo kwihangana adasakuza, ategereje Imana, inzozi zirasohora kubera Imana. Mu byo yageragerejwemo byose, ntiyigeze acumura ku Mana.

Yari atashye, yinjiye mu nzu, asanga niwo munsi Imana yashimye kumwereka icyo yari yaramubwiye mu nzozi. Bene se inzara yarabishe baza kumusaba ibiryo. Ntabwo bari bazi ko ari Yosefu mwene se, ashwi. Bazana amaturo, bamwikubita imbere bubamye Imana ishimwe. Ba bandi bamuhemukiye noneho bikubise imbere ye !!! Mbese byashoboka ? Ijambo ry’Imana ni iryukuri.

Kwihangana niko kuzaguhesha umugisha. Nubwo ubona uri mu mwijima, ariko hari ibyiringiro ko hazaboneka agacu kameze nk’ikiganza kazatanga imvura.Yosefu yatawe mu rwobo na bakuru be, aragurishwa, ajya kuba umucakara akora nta bihembo, ashinjwa ubusambanyi, arafungwa, aho hose nta wamenya niba izo nzozi yarazibukaga ariko byari bikomeye.

Igihe cyarageze abona baraje bamushakaho ubufasha batazi ko ari we. Agiye kubona abona barubamye. Ahaaa ! Imana ishimwe yibuka icyo yasezeranije umuntu ikagisohoza. Ihangane rwana intambara nziza wirinde ibyaha, uzabona ukuboko kw’Imana. Imana izakuneshereza. Irinde kwiganyira kuko Bibiriya itubwira ngo ntitukiganyire.Izere nyuma y’ibyo byose byo gutukwa, kwangwa n’uwo mwashakanye, kwangwa na bene so, kubura aho uba ,ubushomeri, uburwayi bukomeye, nuguma mu gakiza ugacungana no kwubaha amategeko y’Imana, Imana izakugirira neza, uzabona Imana wirambirwa.

Senga :
Mana Data, nsura unkure muri aka karengane, nkuko wibutse isezerano wasezeranije Yosefu ukarisohoza, abe ariko undebesha amaso yawe ungirire imbabazi.Mfasha guhagarara ntatsinzwe imbere y’ibindwanya kandi wihutire kuza kuntabara. Nsabye mw’izina rya Yesu Amen.