Wizeye ko uzajya mu ijuru?

Ncuti yanjye, ndashaka kukubaza ikibazo cy’ingirakamaro mu buzima bwawe. Igisubizo utanga ni cyo kizaguhesha kwinjira mu munezero cyangwa umubabaro w’iteka ryose. Ikibazo cyanjye ni iki: « Mbese urakijijwe? » Ibi ntibisaba kumenya niba ukora imirimo myiza, niba ujya mu rusengero, ahubwo ni ukumenya niba ukijijwe. Mbese wizeye ko nupfa uzajya mu ijuru?

Kugira ngo ujye mu ijuru, Imana igutegeka kuvuka ubwa kabiri. Yohana Jean 3 : 5, Yesu yabwiye Nikodemo ati « Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe n’amazi n’Umwuka atabasha kwinjira mu bwami bw’Imana. »

Muri Bibiliya, Imana itwereka uburyo dushobora kuvuka ubwa kabiri, cyangwa se uburyo twakizwa. Umugambi w’Imana uroroshye! Ncuti yanjye, ushobora gukizwa, ndetse uyu munsi!

Kwihana

Mbere ya byose, ugomba kumenya yuko uri umunyabyaha. « Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana » (Abaroma 3 : 23). Bitewe n’uko uri umunyabyaha, waciriweho iteka ryo gupfa « Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu » (Abaroma 6 : 23).

Gupfa mu buryo bw’umwuka ni ugutandukana n’Imana iteka ryose ikuzimu. « Kansi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma y’aho hakaza urubanza » (Abaheburayo 9 : 27).

Ariko Imana yaragukunze cyane, bituma itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo utarimbuka ahubwo uhabwe ubugingo buhoraho. « Utigeze kumenya icyaha, Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana » (2 Abakorinto 5 : 21). Ncuti yanjye, iminsi yo kujijwa Imana yarayirengagije ariko itegeka abantu bose bari hose kwihana (Ibyak. 17: 30-31).

Icyo Yesu agusaba gusa, izere ko yikoreye ibyaha byawe, agapfa ku musaraba ku bwawe, agahambwa kandi akazuka kugira ngo aduhe ubugingo buhoraho. Kuzuka kwe kuduha ibyiringiro byuzuye yuko abamwizeye bose bafite ubugingo buhoraho, bapfa kuba barakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Uzi neza yuko uri umunyabyaha. Ndetse na nonaha, niba wumva umutima ukwemeza yuko uri umunyabyaha, izeze umutima wawe Yesu agukize. Abizeye Yesu, yikoreye ibyaha byabo byose abahindura abakiranutsi iteka ryose. « Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye tweza, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka. » (Abah. 10:10)

Senga uti « Mana, mbabarira kuko ndi umunyabyaha » Luka 18:13.