Witinya kuko ugoswe n’ingabo zibarusha ubwinshi n’ imbaraga

Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira gute? Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo. Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe, nuko uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa (2 Abami 6: 15-17).

Nyuma y’aho Elisa atandukaniye na Eliya, akamusigira umwitero we bibiliya yerekana ko Imana yagiye Imukoresha Imirimo ikomeye ndetse n’ibitangaza byinshi cyane, muri byo harimo guhumanura amazi yari ahumanye, gukiza imboga ziroze, gukiza umwenda umugore w’umupfakazi yari arimo, gukiza Naamani umugaba w’I Siriya Ibibembe, ibi rero bikaba byerekana neza ko bitabashaga kwizana gusa ahubwo Imana yabimukoreshaga kuko yari afitanye umubano mwiza nayo, ndetse yarayiyegerezaga cyane kugeza aho anayigiriraho umugisha ikajya inamuhishurira amabanga menshi y’ubwami bw’I Siriya bwarwanaga n’Abisirayeli, ibi bikaba ari nabyo byatumye umwami w’I Siriya arangira kumuhiga (2 Abami 6:13).

Nyamara nk’uko bibiliya ibivuga koko, abiringiye Uwiteka bameze nk’umusozi wa Siyoni utabasha kunyeganyezwa, ahubwo uhora uhamye iteka, ndetse ngo nk’uko imisozi igose I Yerusaremu niko Uwiteka agose abantu be, uhereye none ukageza iteka ryose “zaburi 125:2”, byari byoroheye Umwami w’ Isiriya gufata Elisa ndetse akamukoresha ibyo ashatse kuko yari akomeye, afite ingabo zizi kurwana, nyamara Elisa we nta n’umuryango Bibiliya yerekana ko wari umuri hafi, yewe nta n’intwaro zisanzwe yagiraga, ariko ntawarwanya uwo Imana yarwaniriye, n’ubwo izo ngabo zari myinshi zifite intwaro zikomeye, zabashije gukanga Gehazi kuko yazirebeshaga amaso y’umubiri, ariko Elisa kuko yari mu mbaraga z’Imana yazifashe mpiri zose atazirwanije, maze guhera ubwo ntizongera gutera abisirayeli ukundi (2 Abami 6:22-23).

Iminsi dusohoyemo ibihiga abantu b’Imana ni byinshi, hari ibihiga ubugingo biyobowe imbere n’icyaha, hari ibihiga imibiri birimo ubukene, ubushomeri, imiryango, imitungo n’ibindi byinshi, ubona ko ucunze nabi byakumira bunguri, ariko mwene data ndakwinginga ngo uhindukirire Imana yo mu ijuru iguhumure, Iyarize Elisa ikamugotesha ingabo nyinshi niyo mana yawe, ibuka Sadulaka, Meshake na Abedenego banga kuramya igishushanyo bakabata mu itanura ryaka umuriro ( Daniyeli 3:19), Ese ugirango iyabarinze hari aho yagiye ? iyo niyo yabumbye amenyo y’intare ubo zararanaga na Daniyeli mu rwobo kandi zishinje (Daniyeli 6:1-). Humura yiteguye kukurwanirira, n’ubwo satani ahagurukije ingabo nyinshi zo kukurwanya aguhora ko wabaye inshuti n’Imana, ashaka ko ukora icyaha ngo nibwo uri butabarwe aragushuka,

Wimutinya kuko ingabo afite n’iterabwoba azanye, bigiye guhongera imbere yawe kuko Imana yohereje ingabo zo kugutabara kandi zirarusha iza satani ubwinshi n’imbaraga.