Wirira mu ijuru hasohotse itegeko rikurengera

Abakene n’abatindi bashaka amazi
bakayabura ururimi rwabo rukagwa umwuma, njyeweho Uwiteka nzabasubiza,
Jyeho Imana ya Isirayeli sinzabahana. Nzazibura imigezi mu mpinga
z’imisozi n’amasoko mu bikombe hagati ubutayu nzabuhindura ibidendezi
by’amazi, n’igihugu cyumye nzagihindura amasoko. ( Yesaya 41:17-18).

Mugihe isi yose ihangana n’ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu, ibibazo
ku basanzwe ari abakene n’abatindi bo byarushijeho kwiyongera, ngabo
ubushomeri, kubura ibyo kurya, kwirukanwa mu macumbi, guhagarika
amashuri, gukoreshwa imirimo y’urukozasoni cg y’agahimano kugirango
ahari babashe kubona amaramuko n’ibindi bitandukanye.

Ibi byose n’ubwo bibageraho, mu by’ukuri bisanga nta bundi butabazi
bizeye, bikaba biviramo benshi kwiheba no gufata imyanzuro y’ikubagahu
kuko babona ariho hasigaye inzira, nyamara n’ubwo bimeze gutya ibibazo
nk’ibi hari icyo Imana ibateganyiriza.

Baba abizera Imana n’abatayizera, birakwiye kumenya ko Imana yacu
igira urukundo, ntago yaturemeye kutwica no kuturimbura Oya rwose, ntago
byari biyinaniye kukureka ngo upfire muri byabindi wibuka wanyuzemo,
ahubwo yakurinze kuko igufiteho umugambi mwiza.

Nk’uko tubisanga mu ijambo ryayo uyu munsi n’ubwo ubona wugarije n’ibibazo by’uburyo bwose kandi ubona bidashoboka.

- Niwizera urabona ukuboko kw’Imana

- Ushaka Imana ntacyo azacyena ( Zaburi 34:11)

- Wikwirwanirira kuko urugamba aho rugeze ntacyo wowe washobora ( Matayo26:52)

- Yesu yakememuye ikibazo cy’inzara ni uwo kwizerwa (Luka 9:10)

- Mwene data Imana yacu ariyo yawe ikugose imbere n’imyuma

- Humura Umwami Imana azagutabara ntago uzamwara ( Yesaya 50:7)

Nshuti ibuka ibyo yagusimbukije ukuntu byari bikomeye kuruta ibi,
ibuka amajoro waraye, indwara zikomeye wakize, impanuka wasimbutse, maze
wiringire iyo mana, igiye gusiburira inzira zasibwe, amasoko yari
yarasibye igiye kuyasibura amazi yongere adudubize nk’amasoko kubwo
kwihesha icyubahiro kugirango abantu barebe bitegereze, batekereze
bamenyere hamwe y’uko ukuboko kw’uwiteka ariko kubikoze, kandi ko Uwera
wa Isirayeli ariwe ubiremye (Yesaya 41:20).

Ernest/ agakiza.org