Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe!

“Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe,n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa…..” Gutegeka kwa kabiri 8 :11- 15

Imana itugirire neza cyane. Aya magambo yavuzwe na Mose arimo kwihanangiriza abisirayeli ngo ubwo bazamara kugera mu gihugu cy’isezerano, bamaze kwibagirwa inzira y’ubutayu, uburetwa bw’abanyegiputa bazirinde rwose ntibazibagirwe Uwiteka Imana yabo yabakuye kure.

Aya magambo nubwo aremereye ariko ikintu cyo kwibagirwa Imana cyo ni icyacu pe, ahubwo Imana itubabarire, kandi nabonye akenshi imigisha cyangwa gushyirwa hejuru aribyo bituma ahari twibeshya ko twageze aho tutagikeneye Imana, nyamara ahubwo ariho twari tuyikeneye.

Nagiye mbona ingero nyinshi z’abantu bagiye bavamo abantu bakomeye cyangwa se abayobozi, ako kanya agahita abona ko gutwara Bibiliya bitakimubereye, agahita abona ko abasenga ari injiji, abantu batiyubashye, muri make agahita yibagirwa Uwiteka Imana yamukuye mu gihugu cy’uburetwa, mu muryango woroheje n’ahandi habi atashoboraga kwikura, ariko kuko Imana imwibutse akayitura kuyibagirwa.

Hari umuntu nzi wari umukristo mwiza , azi gusenga ayo twita amasengesho y’uburyo bwose, mu kanya gato abona uburyo bwo kujya kwiga mu mahanga, ariko agarutse ntiyasubiye mu rusengero ahubwo igihe cyose yavugaga ibibi ngo byo mu rusengero!!!. Aha iyo mpageze, ngira impungenge nkabwira Imana ngo niba kujya I Burayi, mu mahanga , aribyo bizatuma nibagirwa Imana sinzajyayo cyangwa sinzajyeyo!

“Numara kurya ugahaga, ukamara kubaka amazu meza ukayabamo, inka zawe n’imikumbi yawe,n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye, uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa…..” Gutegeka kwa kabiri 8 :11- 15

Hari igihe cyo gusonza nkuko umubwiriza abivuga ariko hakabaho n’igihe cyo kurya ugahaga, ukubaka amazu, si inzu imwe, ndetse ukayabamo, amashyo akaba yuzuye ibiraro cyangwa se ukaba utacyaka avance sur salaire za buri kwezi icyo bita imanurambabura, ukaba ufite amafaranga menshi kuri comptes utibuka umubare…… ariko Bibiliya irakubwiye ngo uramenye umutima wawe ntuzishyire hejuru ngo wibwire ko ari uko wakoze cyane, kuko hari n’abandi bakoze cyane, baniga amashuri menshi baraminuza, ariko ntibagira amahirwe menshi nkayo wagize.

Hari ikintu kijya kintera agahinda cyane. Barambwiye ngo bamwe mu bantu bo mu bihugu byateye imbere, bajya bavuga ko twe muri Afurika ngo impamvu dusengera amafunguro ngo nuko tuba twari dufite impungenge zuko tutarikubibona! Aha birengagiza ko ushobora no kubibona, uburwayi bukakubuza kubirya, bakirengagiza ko haba umwuzure , umutingito, umuriro……. Byose biza bitunguranye kandi nta bushobozi bwo kubikumira, kandi bikaba byatuma na rya funguro utaribona cyangwa ngo urifate.

Uramenye ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe kuko uko byagenda kose ukeneye Imana mu mibereho yawe. Hari umudamu umwe yari yakiriye agakiza, bukeye umugabo we azamurwa mu ntera aba umuntu ukomeye, ariko yahise areka iby’agakiza ati reka nta mugore w’umutegetsi ukwiriye kuba mu bintu nk’ibi by’abarokore!! Ikibabaje nuko nyuma y’igihe gito uwo mugabo yaje gupfa!!! Ariko Yesu we ntajya apfa, kandi ibihe birahinduka ariko we, ntajya ahinduka, uko yari ejo, niko ari none ninako azahora iteka ryose. Amen

Ibihe byiza. Hari n’igihe Imana itinya guha umuntu ibintu byinshi kuko niyo yamuhaye isumbwe rito, amara igihe yarayibagiwe. Ongera usezerane n’imana isezerano ko naho yaguha byinshi bitazatuma uyibagirwa, kandi niba wari waranibagiwe, garuka kuko Imana ni inyembabazi kandi ntigusaba ibiruta ibyo washobora.
Ibihe byiza.