Wirinde ntuzabe nka muka Loti! Kiyange Adda- Darlene

Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu . (Itangiriro 19 : 17,26)

Aya ni amakuru y’umugabo witwaga Loti uwo Aburahamu yari abereye se wabo. Igihe yatandukanaga na Aburahamu yahisemo gutura mu kibaya cyitwaga Sodomu. Aho hari hatuye abantu babi cyane batubahaga Imana ndetse bakoraga ibyaha by’ubutinganyi mu buryo bukabije. Imana imaze kubona ko ibyaha byabo bikabije, yagambiriye kuharimbura rwose kandi ikoresheje umuriro.

Mu gihe cya Nowa, mu burakari bwayo yarimbuje abanyabyaha amazi, ariko irarahira ko itazongera kurimbuza amazi ishyiraho umukororombya. Mu gihe cya Loti rero yibutse ko itazongera gukoresha amazi ikoresha umuriro. Aho hantu rero hari hatuye Loti, umuhungu Aburahamu yari abereye se wabo kandi Aburahamu yari inshuti y’Imana . Imana yibuka ko aho hantu hari umuntu wo mu muryango wa Aburahamu. Imana ishimwe cyane . Burya iyo wemeye kuba inshuti y’Imana ikurindira n’imiryango, ikamenya ko runaka hari icyo mupfana ikamurinda kubwibyo. Kugira ngo utaza kwumva inkuru mbi ukababara. Haleluya.

Ndetse, hari ubwo ibanza no kukumenyesha ikintu kigiye kuba ku muntu mufitanye isano nkuko yabanje kubwira Aburahamu ibigiye kuba i Sodomu kuko yari izi ko Aburahamu ahafite umuryango. Kuba muri Yesu ni ibyigiciro cyinshi cyane. Noneho rero tugarutse kw’ijambo twasomye, abamarayika basabye Loti n’umuryango we wose guhunga , bababwira aho bajya ndetse bababuza no kureba inyuma batararangiza ikibaya cyari kibari imbere.

Ntabwo Imana yari ibabujije guhindukira iteka ryose, oya yababujije mu gihe bari bakiri mu kibaya kugeza bageze ku musozi. Baragiye koko barahunga, inyuma yabo bumva byakomeye urusaku rw’umuriro uva mw’ijuru ruba rwinshi uko niko biruka nk’abahunga koko, bigeze aho muka Loti yumva ntiyihanganye, amatsiko aramwica, yifuza cyane kureba ibiri kuba. Ahari yaravugaga ati Mana we kwa Karisa koko barahiye nukuntu bari incuti zacu ? ati ayi we disi na mama Gasaro arapfuye, nibindi ntabasha kumenya yatekerezaga. Nyuma byananiranye kwihangana arahindukira ngo arebe ariko ibyo bintu : nyuma yo guhindukira ahita aguma muri iyo « position » ndetse aba n’umunyu umubiri wose. Loti kuko yari yaratojwe kwubaha Imana ndetse n’abana yarabigishije, nta wigeze ahindukira kubw’itegeko ry’Imana.

Imana yanga ibyaha, kandi nicyo cyatumye ishyiraho amategeko ni uko ari umucamanza. Ntawe izahana atariho urubanza. Twabwiwe ko inzira y’agakiza ari ugukomeza urugendo rujya mw’ijuru nta gusubira inyuma cyangwa kureba inyuma. N’uguhunga umujinya uzatera isi twumvira Imana kandi tugendera mu mategeko yayo. Imana ntigihanira aho nkuko yabikoze mu gihe cya Loti,ihana muka Loti, ariko bitubere icyitegererezo. Igihe kizagera Imana ihane abantu bose batumviye amategeko yayo. Icyo gihe ni ibanga ku bantu bose, niyo mpamvu dusabwa kuba maso cyane tukirinda kwica amategeko y’Imana. Dufite amaraso ya Yesu. Iyo umuntu yihanye ibyaha bye akakira Yesu nk’umwami n’umukiza, yinjira muri urwo rugendorwo guhungira ku musozi wa kure agahora yezwa n’amaraso ya Yesu gusa.

None mwene Data ndakwibutsa kwitondera amategeko y’Imana. Icyo Ijambo ry’Imana ndetse n’ umutima nama ukubwira ko ari icyaha ukireke kuko uko byamera kose imbere hari urubanza kandi Imana ubwayo niyo izicira izo manza ntizakenera abafasha ( procureurs, avocats…) ni umucamanza utabera ( Smart). Tinya rero kuzasumirwa n’amaboko y’Imana ugarukirize aho gusuzugura amategeko y’Imana. Mbese Muka Loti ntiyari umuntu nkatwe ? mbese ntiyari umukazana wa Aburahamu byibuze Imana ntiyari kumubabarira ikoresheje n’ako kamenyane ?

Imana ntinegurizwa izuru, izitura umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze. Ari ibyiza uzabihemberwa, ari ibibi uzabihemberwa. Kunanirwa kwihanganira kutarebayo bizakuzanira akaga. Garukiriza aho, Imana Imana iragukunda ntishaka ko uzahanirwa kureba inyuma. Imana ikomeze ikongerere imigisha.

KIYANGE Adda-Darlene.