Wirinde kubwo amagambo ukunda kuvuga!

Amagambo ashobora kwica cyangwa agakiza.Ukunda kuvuga agomba no kwitegura kwakira n’ingaruka zabyo. Imigani 18:21
Ndemeza ntashidikanya ko mu bintu bigoye bibaho mu buzima harimo kuvuga amagambo akwiriye mu gihe gikwiriye.

Ni ayahe magambo wisanga yasohotse mu kanwa kawe iyo bikomeye ? Muri Bibiliya Yakobo agereranya ururimi rwacu na Gouvernail (icyuma kiyobora ubwato) y’ubwato. Nubwo ari gato gashobora kuyobora umubiri wose. Mbega ukuntu rugoye gufata! Mbega ukuntu bigoye guhitamo kuvuga amagambo meza aho kugira ngo umuntu avuge atabanje ngo atekereze neza !

Bisaba kwitwararika cyane kugira ngo ube wavuga neza mu bihe bitoroshye birimo ibigeragezo, byose bisa n’aho byakurangiriyeho hirya no hino. Ariko ababashije gufata ururimi rwabo, nibo babasha no kuyobora ubuzima bwabo.

Ni ayahe magambo usanga yasohotse mu kanwa kawe mu bihe bigoye ? Uvuga amagambo meza yuzuye kwizera,cyangwa urirekura ugasuka amagambo mabi asenya yose ari umutima wawe ? Ndakwifuriza ko iyi mirongo mikeya yagufasha kwirinda mubyo uvuga. Ibyo uvuga n’uko witwara mu bihe bigoye,bigaragaza kamere yawe n’aho ugeze mu by’umwuka kuruta umwanya wose wamara wicaye mu ntebe z’urusengero.
Icyo wakora uyu munsi
Rinda cyane akanwa kawe n’amagambo yawe aturukamo.Wibuke ibikoresho ubuzima bwawe bwubatsemo.