Wikandamizwa n’amateka yawe, igihe kirageze ngo Imana ikwinjize mu butsinzi .

Urusobe rw’Ibitekerezo birimo kwiheba, kumva ko bidashoboka, kwivuma no kwiyaturiraho nabi, ni bimwe mu byibasira umuntu wanyuze mu bikomeye, uwo abandi baca intege ko ntacyo azimarira n’ibindi bicantege, ariko uyu munsi ndakubwira nti wikandamizwa n’amateka mabi abantu bakuzi ho kuko iyaguhanze irimo kukuremera ubundi buzima bushya,kuko inzira z’Imana ari nyinshi kandi ikora mu buryo butandukanye.

Ijambo ry’Imana dusoma mu 1Abami 1-35 Umutwe w’aya magambo uravuga ngo “Dawidi akiriho yimika salomo”, mu busanzwe Dawidi yari afite abana benshi baturuka ku bagore batandukanye, ariko ataratanga, umuhungu we witwaga Adonayi mwene Hagiti, arikuza kuko yari aziko azaba umwami agasimbura se, ariyimika yigira umwami, ariko bidatinze umwami abimenye ko Adonayi yiyimitse, ahamagara nyina wa Salomo witwaga Batisheba aramubwira ati “ uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti, ni ukuri umuhungu wawe Salomo niwe uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami mu cyimbo cyanjye, ni ukuri niko ndi bubigenze uyu munsi”, uwo mwanya arategeka himikwa Salomo ajya ku ngoma na Dawidi akiriho, maze Adonayi yamburwa ijambo ubwo.

Turabona na none inkuru z’umubyeyi witwa Sara mu itangiriro ibice 18,21, yashatswe na Aburahamu ariko bagera mu za bukuru nta mwana barabyarana, Imana iza kubasanga incuro ebyiri ibasezeranya ko bazabyara umwana w’umuhungu, nyuma yo gutegereza igihe kitari gito, Imana iza kubisohoza babyara umwana w’umuhungu bamwita Isaka. Nta washidikanya ko mu myaka banyuzemo uyu mubyeyi yari afite agahinda kenshi, ndetse no gukinwa ku mubyimba, dore ko amaze no gushoberwa yasabye umugabo we kuryamana n’umuja we Hagari ngo arebe ko nibura yamubyarira umwana, ariko nabyo ntibyamuhiriye ahubwo we yamukomeretsaga birenze, akamutuka ko we ari ingumba, noneho Sara agashavura birenze, ariko Imana kuko itajya ibabaza umuntu iteka imugirira ibambe imuha urubyaro ku munota wa nyuma.

Mwene data birashoboka ko tuganira gutya utegereje aho gutabarwa kwawe kuzaturuka ariko warahebye, ba Adonayi ni benshi mu nzira unyuramo, biteguye kandi bizeye ko imigisha yawe bagiye kuyishimamo ndetse baranabikora ukabibona, hari kandi ba Hagari batari bake bahamya ko n’ubwo wasezeranijwe iryo sezerano ryo gutabarwa, utari wowe ryagenewe, ahubwo baragukina ku mubyimba kandi biteguye kwicara mu mwanya wari ugenewe, ariko tumbira iyakuvuze ho, kuko ari iyo kwizerwa, ijya irinda isezerano ryayo kugeza risohoye, humura iyabivuze no kubikora izabikora, nesha amajwi yose akubwira ko ntacyo uzageraho, ababonaga ko wenda ibyiza bitakubera, nk’uko Adonayi yabonaga ko Salomo adakwiye gusimbura se, ndetse n’abaguca intege bakwereka ko ubwo buzima bubi ubayemo aribwo bwawebukubereye kandi butahinduka, oya siko bimeze.

Ntago Imana itanga imigisha igendeye k’uko abantu bakubona cyangwa bifuza ko umera, kuko mbere y’uko uvuka Imana yari ikuzi nk’uko Imana yari yaratangiye guhanura Salomo atarabaho

1Ngoma22:9. Humura iyakuvuzeho igiye kwikorera umurimo, n’ubwo wari unaniwe Wikandamizwa n’amateka yawe, igihe kirageze ngo Imana izakwinjiza mu butsinzi.

Bene data ndangije mbifuriza gukomera no gutumbira Uwiteka gusa, kuko ariwe soko y’ibyiza.

KAGAMBIRWA Claudine