Wifuza kubaho uticuza?

 Jya ukoresha igihe cyawe neza, bizatuma uticuza igihe cyatakaye

 Jya unezezwa nuko Imana yakuremye, bizatuma ubaho udafite ipfunwe mu bandi ahubwo wifitiye ikizere

 Jya unyurwa n’ibyo ufite, ni byiza kuko bikurinda kurarikira iby’abandi no guhorana umutima uhagaze wibaza igihe uzagerera kurwego nk’urwabo

 Gira umutima w’imbabazi, umuntu nagukosereza ntukarindire ko aza kugusaba imbabazi mubabarire mbere bizakurinda kubaho urakaye bizakurinda gutekereza guhora

 Jya wihangana, ibigora umuntu ni byinshi, n’ibimubabaza ariko kwihangana ni intwaro ikomeye ihesha uyifite kubaho atuje

 Ntukihutire gufata umwanzuro mu gihe ubabaye cyangwa se mugihe wishimye cyane, bizakurinda kwicuza ngo uvuge uti narahubutse ahubwo numara gutuza utakibabaye uzafata umwanzuro watekerejeho uticuzwa

 Ujye wanga umugayo, gukora ibintu byose ngo ntacyo bitwaye sibyiza kuko ushobora kugwa mwikosa ryo gukora n’ibidakwiriye ukaba wagawa utari ubyiteze

 Jya ukunda gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa, akaboko kawe ukamenyereze gutanga bizatuma ubona umugisha mu mirimo y’amaboko yawe, ntugakunde kwikubira kuko hari igihe kizagera nawe ukenere umuntu uguha erega ntawigira kuri byose

 Girira neza bose utarobanuye, uyu munsi turahazi ariko ejo ntawahamenya ubuzima bushobora guhinduka uwo wirengagije ugasigara umusaba amazi yo kunywa ariko iyo wagiriye neza bose ntubura ukugoboka ugeze mu kaga

 Ujye ukorera ibyiza byawe gushimwa n’Imana, nukora ibyiza ntukishimire kubikora ngo abantu bakurebe kuko bizakubuza ingororano zo mu ijuru ahubwo nibigukundira ujye ubikorera mu ibanga Imana ireba izaguha umugisha

 Ujye wibuka gusaba imbabazi mu gihe uziko wakosheje, bizagufasha kubaho udagite umutima ugucira urubanza, ikindi bizagufasha kubana n’abantu bose mu mahoro.

 Ujye ukunda kubana n’aboroheje, abakene abarwayi, imfubyi , n’abapfakazi rimwe na rimwe ntibagira umuntu ubitaho wowe ujye wibuka ko abo nabo bakeneye urukundo maze ufate iya mbere umere nka Yesu wifuze kubagirira neza Imana izaguha umugisha

 Gira intego mu buzima bwawe, si byiza gukora ibintu byawe mu kavuyo ahubwo menya neza icyo ushaka icyo aricyo maze uguharanire

 Gendana n’inshuti nziza, ntukizirike ku nshuti mbi, ingeso ze ashobora kuzikwanduza ugashiduka nawe utakigirirwa ikizere

 Ntugakunde gutindana n’abaguca intege bakwereka ibitagenda neza gusa, abantu bahora bakwereka ko ntakigenda ntibashime uko wambara bakabinenga waseka bakakubwirako ari bibi wavuga bati ntuvuga neza wakora umushinga bakakwereka ko utazagenda abo ntacyo bashobora kukugezaho mubuzima ahubwo nabo kugutera umwanya ujye ubagendera kure

 Fata akanya witekerezeho, ibitagenda neza ubikosore
Wikwitererana nutiha akanya ntawundi uzakaguha ujye wikorera isuzuma wowe ubwawe kuko burya umutima ntiwakubeshya, hanyuma niba hari aho wafuditse wige uburyo bwo kubikosora kandi aho wakoze neza ushimwe Imana yagushoboje

 Kunda uko uri, jya wiyitaho ni wowe nshuti yawe ya mbere abandi baza nyuma, ujye umenya ko ushonje, ko unaniwe, ko urwaye n’ibindi kuko mu mubiri wawe iyo hari ikibazo ubimenya mbere y’abandi bose ntukarindire rero ko abandi bakugirira impuhwe ahubwo wowe ujye ubanza uzigirire, urye, uruhuke, niba urwaye wivuze.

 Ntugatinde mu mateka y’ibyahise ahubwo utumbire imbere niho hahishe ibyiza, umushoferi ntajya atinza amaso mukirahure kireba inyuma ye aterayo akajisho gusa ubundi akareba imbere sibyiza gutinda mubyashize kuko bishobora kugutinza ibyiza tumbira imbere kandi uharanire kuhagerana umucyo

 Ntugacike intege, ibikunaniye ujye wongera ugerageze, ntago ibyo umuntu akora agomba guhita atsinda ahubwo hari igihe byanga ariko umuhanga umwe yaravuze ngo amabanga 3 yo gutsinda, irya 1 ni ukudacika intege, irya 2 ni ukudacika intege hanyuma irya 3 ni ukudacika intege, nawe rero ntugacike intege

 Ibyo utazi ntukaripfane ujye ubaza, kuryumaho ugaceceka ntubaze ibyo utazi nibibi kuko bituma utamenya, ibyiza jya usobanuza bizakurinda kugwa mumutego wo kudaseba

 Umuntu naguhemukira ntukamucireho iteka ashobora guhinduka, burya umuntu wese arakosa ntamutagatifu ubaho , kuko nawe burya ufite abakwihanganira iyo wakosheje niyo mpamvu nawe ugomba gutuza umuntu yagukosereza ukamureka ntumucire ho iteka kuko ashobora kuzahinduka mukongera mugasubirana

 Ujye wiringira Imana muri byose, Imana ishobora byoze nuyiringira izagushoboza gukora ibintu byawe neza kandi izarinda umutima wawe guhagarara uzabaho utuje kandi bose bazamenya ko ubana n’Imana bareke ubugome bizere Yesu.