Wibuka ko Imana ari yonyine ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwawe?

Muri ubu buzima tubaye uburyo butandukanye, uko iminsi igenda ishira niko abanyabubasha barushaho gukandamiza aboroheje. Kuri ubu si ibidasanzwe ko umuntu ashobora kukwereka ko yagukuraho, akakwereka ariko ndakwibutsa ko ubuzima bwawe buri mu biganza by’Imana, ni nayo yonyine rukumbi ifite ijambo rya nyuma kuri wowe. Icyakora harubwo atanga akanya abavuga nabo bakagerageza, bakiva inyuma kuko hari ubwo mbere y’uko avuga ijambo rye atanga umwanya w’amagambo, akanicecekera, ukabona ko yemeye ko ubabara ariko burya ijambo rya nyuma ni Imana irifite, burya ntizakubabaza iteka.

“Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka, Naho yababaza umuntu ariko azamugirira ibambe nkuko imbabazi ze nyinshi zingana, kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda.”

Abagenzi benshi bageze mu gikombe cy’ishidikanyamana bitewe n’amaganya, no gusharirirwa. Ibyo bihe bibaho mu buzima bw’umugenzi, ntabwo ari bishyashya. Yesu yigeze kuvuga ngo ‘Mbese Umwana w”Imana nagaruka azasanga kwizera kukiri mu isi? ahandi avuga ko amaganya y’isi, (yongeyeho ariko n’ivutu) byavana abantu mu byizerwa. Wowe Umerewe ute?

Ubu butumwa ni ubwawe wowe uri mu bibazo bitandukanye, wowe utaye ibyiringiro, wowe utangiye gushidikanya niba Imana ikigira neza, wowe wibaza niba Imana yaba ishaka no kugukiza, wowe ubona ko kugira neza kwabaye ingume, wowe wibagiwe guseka, bUsubizwemo intege no kumenya ko Imana igikubaho wibagiwe, hariho Iman ikora imirimo, Yesu ntaho yagiye kandi aracyagira neza.

Ndabizi urashaririwe, ariko Imana ntiyakwibagiwe nkuko ubyibwira, ntizakureka iteka, ijambo ryakubwiye kandi rirakubwira uyu munsi, aka kanya urisoma, ngo naho yababaza umuntu ariko izamugirira ibambe, ngo kandi ntinezezwa no kukubabaza cyangwa kugutera agahinda.Uko biri kose , uko bingana kose , ijambo rya nyuma rifite Imana, naho umuntu yararira amarira, amaherezo mu gitondo impundu zizavuga.

Mwene Data, mushiki wanjye, menya ko utari wenyine, uhuye n’iki kibazo, hari ingero z’abatubanjirije kandi ubuhamya bwabo butwereka ko Uwiteka yagiye abakiza muri byose. Dawidi ari mu bihe nkibyo urimo guhura nabyo yaravuze ati “ Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka mu isi yababaho” Zab 27:13, Bene Kora nabo baravuze bati “ Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagararamo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima. Niyo gakiza kanjye n’Imana yanjye” Zab 42:12

Ibihe nkibyo byo mu “Gikombe cy’ishidikanyamana” byageze kuri Yohana ubwe, Yohana waje ari integuza ya Yesu, Yohana wumvise ijwi rihamya Yesu akabona inuma imumanukaho. Yohana mu gihe yari mu nzu y’imbohe , umubabaro no kwiheba bimugose yahuye no gushidikanya niko gutumaho Yesu muri aya magambo :” Mbese ni wowe wawundi ukwiriye kuza cyangwa dutegereze undi?” Mat11:3’ Dore ibyawe nawe niko bimeze . Uribaza nkuko nabivuze haruguru niba Yesu agikiza, cyangwa se niba anabishaka.

Hari icyo Imana igutangariza: “ Jyewe, Jye ubwanjye , ni Jyewe Uwiteka, kandi nta wundi mukiza utari Jyewe. Ni Jye wabwirije iby’agakiza kandi ndakiza, ndabigaragaza …kandi koko uhereye aho umucyo wabereyeho, ndi We, ntawe ubasha gutesha ukuboko kwanjye, Ubwo nzakora umurimo, ni nde uzankoma mu nkokora?” Yes 43:11-13

Imana ikomeza kubana nawe, uhumure, ukomere umutima Imana niyo izafata umwanzuro wa nyuma ku byawe ntabwo ari umuntu uwo ari we wese nk’uko satani abikongorera. Imana iguhe umugisha kubwo gusoma ijambo ry’Imana.