Wemere kwibira ku kidendezi cy’amaraso ya Yesu, urakira ibyaha

……bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati” icyampa data buja agasanga umuhanuzi w’isamariya yamukiza ibibembe!”2Abami 2:3

Izi nkuru buri gihe ziza zigamije kubwira abantu inkuru zo guca bugufi bakemera agakiza kabasha kubakiza ibyaha hano bihagarariwe n’ibibembe. Ikindi baba bashaka kuvuga uburyo umuntu ashobora kuba akomeye yubashywe nk’uko Namani yari ameze ariko afite inenge y’ibibembe, nta rwego na rumwe umunyabyaha yageraho ngo akizwe n’ikindi kitari ukwemera guca bufi ngo yuhagirwe n’amaraso ya Yesu abone gukizwa.

Iyo usomye ijambo ry’Imana bakubwira ukuntu Namani yari umuntu ukomeye kuko yari umugaba w’ingabo z’umwami w’I Siriya kandi ngo yagiraga n’amahirwe yo kuba umutoni kuri shebuja nabyo bitoroshye na gato, ibi byose byari bitaramuhesha uburenganzira cyangwa se ububasha bwo gukira ibibembe.

Nubwo yari yari afite afite ububasha mu ngabo z’Abasiriya, akora ibyo ashatse, akica umwe agakiza undi kuko Bibiliya ivuga ko yari umunyamaboko, umunyacyubahiro, mbese yari intwari kandi Ngo Uwiteka nawe yajyaga ahesha abasiriya kunesha ku bwe.

Ibi byose bigaragaza ko Namani atari yoroshye mu by’ubu buzima, ariko yari afite ikibazo gikomeye cy’ibibembe.

Imana ni nziza ukuntu yanyujije igisubizo mu gakobwa k’akaja kakamurangira kujya iwabo muri Isirayeli ko hari Imana yabasha kumukiza ibibembe.

Namani ageze muri Isirayeli yazanyemo ako kwihagararaho nk’uko bikunda kuba no kub’iki gihe, ukababwira agakiza bakakumva ariko wabereka inzira yako, bagahita bahonga mu maso. Namani nawe bamubwiye ko ari bukire arishima ariko Elisa amubwiye inzira bicamo ko agomba kwibira karindwi arikomeza, icyakora yagize amahirwe yari yajyanye n’abagaragu beza bamugira inama yemera kubikora arakira.

Mbese iyo uyu Namani yanga kumvira umuhanuzi w’Imana Elisa byari kugenda bite? Birashoboka ko yari gusubirirayo aho adakize indwara ye, nubwo byagoranye ariko umuntu ukomeye nk’uyu mugabo yemeye guca bugufi arumvira arangije ajya kwibira muri uyu mugezi nuko akira indwara ye.

Reka nkubwire uwo waba uri we wese, ntugakore ikosa ryo kugendana ibibembe kandi Yesu yaramennye amaraso ye, abantu birirwa bibiramo bakira, wowe ukajya gusenga ukabitahana, kandi amaraso yaramenetse.

Ni byiza rero kwemerera ijambo ry’Imana rigakorera mu mutima wawe , ukemera kwihana niba hari ibyo usanze bidatunganye.

Birababaje kugendana ibibembe imyaka myinshi kandi umuti uhari, nta kiguzi, nta kindi ni ukwizera gusa igitambo cy’Umwana w’Imana.

Ndakwifuriza kwemera ukibira mu kidendezi cy’amaraso ya Yesu, ugakurwaho ibyaha byose, ukaba icyaremwe gishya, ukinjira muri Kristo kuko abari muri we nta teka bazacirwaho. Abaroma 8:1