We kumvira umubi ujya agushuka!

Inzoka ibaza umugore iti”Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani?” Itangiriro 3: 1b

Muri kamere ya satani, habamo ikintu cyo gushukana, ari nayo mpamvu Imana isezeranya abazamunesha ibihembo, birimo n’ubugingo buhoraho.

Hari indirimbo ivuga ngo “ We kumvira umubi ujya agushuka, umwumviye wese aba acumuye” Inyikirizo ikavuga ngo “ Saba Yesu agufashe, agukize mu moshya, azahora akurinda , akuneshereze”
Ikibi cya satani nuko nta muntu atinya, ahubwo abagaragara nk’abatinyitse nk’abakomeye nibo yibandaho nk’uko no ku rugamba rusanzwe bigenda! Bibanda kuri babandi bakomeye! Ibi bikwereke ko nawe, ntaho wagera hataba ibishuko by’umubi.

Iyo ntekereje ko satani atatinye na Yesu bintera kuba maso cyane. Muri Luka 4:13 “ Umwanzi arangije ibyo amugerageresha byose, aramureka , amutega ikindi gihe”

Ahantu hari ikibazo gikomeye ni ukubasha gutandukanya ijwi rya satani n’ijwi ry’Imana, ariko Yesu yaravuze ngo intama zanjye zizi ijwi ryanjye!

Hari igihe Petero yabwiye ikintu Yesu, ariko Yesu ahita amenya ko atari Petero ukivuze, ahubwo ko ari satani ukivugiye muri we, ahita amusubiza ngo “ subira inyuma yanjye satani”.

Icyampa nanjye ngashobora gusobanukirwa ijwi rya satani n’uburiganya bwe.

Usomye iri jambo :”Mbese koko Imana yababujije kurya ku mbuto zose z’ibiti byo muri ubu busitani” Itangiriro 3: 1b sinzi ko utayobowe n’Umwuka Wera, wahita umenya ko riturutse kuri satani, kandi ko rizakugeza kure aho uzajya wumva imirindi y’Uwiteka ukajya kwihisha!!!

Satani yari yigize nkufitiye Adamu na Eve impuhwe, ndetse atangira kumvisha Eve ko Imana yababeshye, ngo nubwo yababujije, ariko ntacyo byaba bitwaye !

Natwe rero iyo adushuka abanza kukwereka ko rwose ntacyo bitwaye, ko atari wowe wa mbere waba ubikoze, ko wazihana nyuma bakakubabarira….. ariko ijambo ry’Imana rirakubwiye ngo “ WE KUMVIRA UMUBI UJYA AGUSHUKA”. Iyo umwemereye, ubwo uba uneshejwe kandi ijuru ni iry’abanesheje satani.

Iyo uhambiriye ibibi burya uba wumviye satani ugushuka.
Ndabifuriza kunesha umubi mu izina rya Yesu Kristo, niwumva unashidikanya niba koko ari Imana yabikubwiye cyangwa satani, jya ubanza ufate akanya ko gutuza no gusaba Imana kukuyobora.
Ibihe byiza.