We kuba umwe mu bakerensa amaraso ya Yesu!

“Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy;ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana .Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagira Umwana w’Imana agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje agahemura Umwuka utanga ubuntu!” Abaheburayo 10:26-29

Yesu aturengere! Aya magambo arababaje , koko kuba umuntu amaze kumenya ukuri cyangwa se amaze gusobanukirwa ikibi n’ikiza ariko akongera akabirengaho birababaje! Uziko ahita ajya mu rwego rw’abanzi b’Imana! Kandi ngo hari umuriro uzarya abanzi b’Imana!

Njya nibuka tugikizwa twajyaga dukorana n’Imana amasezerano! Nibuka ko igihe kimwe nafashe Bibiliya yanjye nandikaho inyuma mbwira Imana ko rwoseko ikintu cyose nzamenya ko ari icyaha nzakihana! Ubwo rero nanjye mujye munsengera nka wa muririmbyi ujya uririmba ngo arasaba umukunda wese kumusabira kugirango umubisha satani amukureho amaboko.
Aya magambo yasaba ko buri muntu agira igihe cyo kwisubiramo cyangwa se cyo kwitekerezaho ngo arebe uko abanye n’Imana. Ese ntiwaba warasubiye muri bimwe wari warihannye! Ese ntabyo Imana yakwihanishije wongeye gusubiramo! Burya uba wishyira mu gika cy’abanzi b’Imana kandi biragatsindwa! Bibiliya ibyita gukandagira Umwana w’Imana , gukerensa amaraso y’Isezerano….. Imana itubabarire

Kandi ngo ntihaba hagisigaye igitambo cy;ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana kuko Yesu we ibyo yagombaga gukora yarabikoze.
Yesu aturengere kandi ubishoboye wahindura imibereho kuko Imana ngo itanegurizwa izuru kandi ngo guceceka kwayo no kwihangana kwayo ntibivugako iba itabibonye cyangwa ko biyishimishije ahubwo ngo yihangana idashaka ko hagira numwe urimbuka!
Ibihe byiza