Waruziko inyama z’ingurube zitera ibibazo mu bwonko?

Bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bugaragaza ko inyama z’ingurube bakunze kwita akabenzi iyo zidahiye neza zishobora gutuma umuntu agira ikibazo ku bwonko

Mu gushaka kumenya byinshi kuri aya makuru twegereye inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe Dr. Bizoza atubwira ko ari byo koko maze mu magambo ye bwite ati ”abantu bavuga ko akabenzi gashobora gutera ibibazo by’ubwonko ntago babeshya, bafite raison kuko iriya nyama y’ingurube idahiye iba yifitemo inzoka yo mu bwoko bwa tenia

Iyi nzoka rero iragenda ikajya mu mubiri noneho igatera amagi menshi cyane, ayo magi agatangira gutembera mu maraso kugera n’aho agera ku bwonko bigatera indwara yo mu bwonko yitwa cysticercose nayo iri mu zishobora gutera indwara y’igicuri”

Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo:
Kugira iseseme
Kuruka
Kubabara mu nda cyane
Gucibwamo cyangwa kunanirwa kwituma
Gutakaza ubwenge rimwe na rimwe

Bitewe n’uko iyo umuntu yariye inyama y’ingurube idahiye cyane cyane ziriya botsa( brochette) ntago ahita bimenya ahubwo inzoka igenda ikura buhoro buhoro ikazagera igihe igera ku bwonko noneho umuntu agatangira kurwara zimwe mu ndwara zifata ubwonko nk’igicuri n’izindi

Ngo ni byiza kurya izi nyama uzi neza ko zihiye mu rwego rwo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’izi nyama zirimo kwandura inzoka yo mu bwoko bwa tenia