Wari uziko uri umushinga w’Imana?

‘’Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.’’ Yesaya 44:2

Ukurikije aya magambo Imana yabwiye Yakobo, uhita ubona ko utari uw’impanuka mu maso yayo. Imana yakuzanye ku isi, niyo muremyi wawe, uri mu bwihisho bwayo na mbere yo kuvuka.

Ntabwo kuvuka kwawe ari ikosa, mbere cyangwa nyuma y’igihe. Ababyeyi bawe bashobora kutagutegurira kuko batari banazi ko ari wowe uzavukamo, ariko Imana yari ibizi yo yaraguteguriye. Ntabwo yatunguwe no kuvuka kwawe, mu by’ukuri waje yari igutegereje, kuko yari igufite mu bitekerezo byayo.

Wowe ubwawe uri umushinga w’Imana, ntabwo uri uw’umuntu runaka. Imana niyo nyirawo, ni nayo mpamvu ukwiye kubizirikana mu buzima bwawe bwose.

Mbere yo kuba urusoro mu nda y’ababyeyi bawe, wabanje kuba kera mu bitekerezo by’Imana. Ntabwo rero waje gutyo gusa, ahubwo uriho kuko Imana , umuremyi wawe yakuremye.

Ibintu byose birimo umubiri wawe, ibyo uzaba ushoboye, ibizakuranga, Imana yabiteguye kera ntawe ubizi. Bibiliya iravuga ngo igikanka cyanjye Imana ntiyagihishwe, ubwo naremerwaga mu rwihisho, ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi. Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose, yategetswe itarabaho n’umwe. Zaburi 139:15-16

Imana yakuremye yabitekerejeho, iteganya n’iminsi yawe yo kubaho, aho uzavukira kugira ngo ubashe gusohoza imigambi yayo yose.

Ntiwavutse ku mpanuka, Imana yakuzanye ku isi ku bw’impamvu, ubuzima bwawe bufite igisobanuro gikomeye mu maso y’Imana, ntukinubire uko umeze, unyurwwe nabyo, usabe Imana iguhishurire umugambi wayo ku buzima bwawe hano ku isi, kandi wifuza kuwubamo no gusohoza icyo yagambiriye itarakurema, kuko uri umushinga wayo.