Wari uzi ko umukristo utejejwe nta sano afitanye na Yesu

Bavandimwe muri Yesu Kristo Umwami wacu, inyigisho irebana no kwezwa ireba abamaze kwakira agakiza bakemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Ni igikorwa kireba umukirisitu wese kandi si we ubwe wiyeza.
Yesu igihe cye cyo kuva mu isi cyenda gusohora, yafashe amazi ayasuka ku mbehe atangira koza ibirenge by’abigishwa be.Nyamara Siomoni Petero ashatse kwanga ko amwoza Yesu yaramubwiye ati « Simoni ibyo nkora ubu ntubizi nyamara uzabimenya hanyuma ;nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho ; kandi uwuhagiwe nta kindi agomba keretse koga ibirenge ngo abe aboneye rwose » Yohana 13,1-10.

Murumva rero ko umukiristo utagira umwanya wo kwezwa nta sano afitanye na Yesu n’Imana.

Ibyanditswe byera bigira biti « mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazabona Umwami Imana, mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana.
Kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika umutima benshi bagahumana;kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe n’ubwo yabishakaga cyane arira » Abaheburayo 12,14-17

Kubana n’abantu amahoro no kwezwa ni magirirane.Ntushobora kwezwa utabana n’abantu amahoro.Kandi na none iyo wateye intambwe mu kwezwa byanze bikunze ubana n’abandi amahoro.
Mu gihe usenga ariko ufitanye amakimbirane ne bagenzi bawe amasengesho yawe aba afite umupaka.Ni cyo cyatumwe Petero ahugura abagabo ati « Bagabo mubane n’abagore banyu amahoro, kugira ngo amasengesho yanyu ye kugira inkomyi » 1 Petero 3,7

Naho imitima yacu iyo itaducira urubanza turatinyuka imbere y’Imana.
Amagambo Yesu ubwe yivugiye yigisha agira ati « nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa, usige ituro ryawe imbere y’igicaniro, ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereke ugaruke uture ituro ryawe.Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira, ukurega ye kugushyikiriza umucamanza, umucamanza ataguha umusirikare akagushyira mu nzu y’imbohe.Ndakubwira ukuri ko utazavamo rwose, keretse wishyuye umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe » Matayo 5,23-26

Yesu yongeye kuvuga ati « kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu » Mariko 11, 25

Na ho Pawulo yabivuze muri aya magambo ngo « ntimukiture umuntu inabi yabagiriye.Mwirinde kugira ngo ibyo mukora bibonekere abantu bose ko ari byiza.Niba bishoboka mu rwnyu ruhande mubane amahoro n’abantu bose. » Abaroma 12,17-19

Impamvu yo kwezwa ni uko hari byinshi bitwanduza umunsi ku wundi ; ibyi ni ibyaha.

Icyaha kigira ingaruka mbi ku buzima bw’umukirisito nubwo cyatangira ari gitoya.Ibyanditswe bigira biti « nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bikabyara urupfu » Yakobo 1,15
Kwezwa rero ni ubuzima bw’umukirisito.

Yohana aragira ati « bana banjye bato mbandikiye ibyo kugira ngo mudakora icyaha.Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha dufite umurengezi kuri Data wa twese ari we Yesu Kristo ukiranuka.Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu nyamara si ibyaha bycu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi yose »
1 Yohana 2,1-2

Imana iduhane umugisha, idushoboze kubaho ubuzima bwejejwe ,tubana n’abantu bose amahoro igihe bishoboka.
Amen.