Wari uzi ko ubwenge nibwo bwubaka urugo?

Imigani 24: 3-4: “Ubwenge nibwo bwubaka urugo, kandi rukomezwa no kujijuka. Kumenya niko kwuzuza amazu yo muri rwo, mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro”

Nkuko ijambo ry’Imana ribivuga, birakwiriye ko turushaho gusobanukirwa, tugahugurana tukwongera ubumenyi, abajijwe bakaboneraho kujijuka, maze ingo zacu zigahembuka, zigakomera.
Nta muntu nari numva usenga atizeye guhabwa ibyiza (matayo 7: 7-8); niyo mpamvu umu kristo wese iyo ageze igihe cyo gushaka asaba Imana ngo imutungire agatoki imuhe umufasha umukwiriye, umunyuze kandi yishimiye. Ubwo aherako yizera ko byose bizamubera byiza kandi koko iyo yamubonye urukundo amufitiye rumutera umunezero mwinshi akaba atabasha kubona inenge nimwe kuri we yanayibona akumva yayihanganira bimworoheye. Ibyo biragenda bigakomeza kugeza mu bihe by’ubukwe.

Kubana munzu, ugasangira byose n’umuntu mutakuranye, mutava inda imwe, mutarerewe hamwe, mbese umuntu mushya mubuzima bwawe, ntabwo ar’ikintu cyoroshye! Uko biba kwose hagomba kubaho kwiganaho, kwihanganirana mur’ibi cyangwa biriya kandi byinshi. Aho ngaho rero nibwo hashobora gutangira kugaragara utuntu twutubazo, turakaje, tugoye kwemera no kwakira, ndetse tunagoye kwihanganira maze wa mu kristo wawe wasenze akizera ibyiza gusa hakamurushya kunyura akaba yanakwitotombera Imana ngo yamugenje ite ko yizeye ko umugisha itanga itongeraho umubabaro, ibi byo n’ibiki?

Rero nshuti z’Imana, abagenze igihe runo rugendo, basobanukiwe ko Imana yacu ataruko nguko ikora, guhera igihe mubaye umwe nuwo mwashakanye buri umwe abera mugenzi we igikoresho cyo kumucura, kumutunganya no kumwigisha; n’umuhamagaro nk’indi yose kugira ngo mufashanye ubwami bw’Imana bugaragare muri mwe ndetse ngo muzagere mw’ijuru amahoro! Ntabwo aza ari “prêt a porter” hagomba kubaho gutunganywa kumpande zombi.

Umugabo guhera igihe yacumuriye mu ngobyi ya Eden, yagize ikibazo cyo kwiyumva ko aruwo kwubahwa no kwikunda birenze. Ameze nk’umuhigi ahora ashakisha icyatuma agaragara akemerwa. Niyo mpamvu mugihe arambagiza nubwo yaba asanzwe afite ikibazo cyo kwishyira byose, arabihisha akitanga wese, umwanya we, impano reka sinakubwira.

Kubera iyo kamere ye y’ubuhigi, niyo mpamvu iyo amaze kugeza umugore munzu, atabaye maso ashobora kwibagirwa ko ari ngombwa gukomeza gushimisha umukunzi we akamera nkaho byose byuzuye, mbese umuhigo we yawucyuye. Icyo akora ahita atangira guhiga ibindi, nk’ibitunga urugo…Niyo mpamvu umugore nawe asabwa guhora akora kuburyo umugabo atamumenyera ngo yumve ko yamubonye byarangiye, ahubwo agomba guhora aruwo kwifuzwa n’umugabo we ibihe byose bigahora bimubereye bishya, iki n’igikorwa gikomeye mugukomeza urugo.

Inshingano nyamukuru y’umugore k’umugabo we n’ukumugandukira abikuye k’umutima atari iby’itegeko! Uwabasha kubigeraho nkuko biri hatabuzeho na gato, mpamya ko umugabo uko yaba ateye kwose bitabura kugira icyo bimukoraho. Bijya gutangira umugore yakuwe murubavu rwumugabo uyu nguyu we ubwe ntabwo yuzuye, yuzuzwa nuwo ashatse kandi kuba yaraturutse murubavu rwe ubwo afite muri we agace k’umugabo; abigenzemo neza rero yabasha kumugeza aho Imana yifuza ko agera maze nawe akabona uko ahagarara neza mu mwanya we.

Satani yigira inama yo gusenya umugambi w’Imana, yanyuze k’umugore ashobore kuba yari yabonye ko namunyuraho gushyikira umugabo biri bumworohere, kuki se Imana itamunyuraho ngo isubiranye, ikomeze kandi ishyigikire urugo rw’abashakanye binyuze mugusenga? Aho niho habonekera imbaraga z’umugore w’umusenzi. Yesu aduhane umugisha, Amen.