Wari uzi ko nta mugambi w’ Imana uburizwamo?

Nziko Ushobora byose kandi ntakibasha kurogoya imigambi wawe Yobu 42:2

Umuririmbyi Yuzuye umwuka araririmba ati imigabi yawe si nkiy’ abantu, imbaraga zawe sinkizabo ibidashobokera abana b’abantu imbere yawe birashoboka. Ijambo ryayo rikongera rikatubwira ngo ndi Imana y’ibifite imibiri byose mbese hari ikinanira? Mbanje guha icyubahiro mbere ya byose Imana kuko yaduhisemo mu magana menshi, hari benshi batayizi, hari benshi bayihakana, hari benshi batayemera batemera n’imbaraga zayo. Imana ishimwe kuko yatubatuye tutakiri muri ba babandi basenga ibishushanyo cyangwa ibigirwamana bifite amaboko ntibikore bikagira n’amatwi ntibyumve. Imana yacu yarakoze cyane kubwo gutanga Umwana wayo ngo atubere incungu.

Kuva mu ntangiriro dusanga Imana yari ifite umugambi muremure k’umwana w’umuntu. Imana irema umuntu mu ishusho yayo, imuha umugisha imuha no gutwara (Ubutware) ibyo yaremye byose (Intangiriro 1:26-30). Ibi bitwereka ko umuntu ari uw’igiciro imbere y’Imana. Kuba umuntu yararemwe n’ Imana bitwereka ko turi abayo, kandi koko ijambo ryayo riratubwira ngo ni Data wa twese, ngo izatubera umubyeyi natwe tuyibere abana.

Iyo umuntu ari umubyeyi arakurera, akakwitaho agakora inshingano zose z’ababyeyi hejuru ya byose aba agufiteho uburenganzira akanaguteganyiriza ajo hazaza kugirango uzagire imibereho myiza (Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira ni ibyiza si ibi, kugirango mbaremo umutima wibyo muzabona hanyuma Yeremiya 29:11).

Abana b’Imana rero nubwo intambara n’ibisitaza bitabura, ariko ngo ubizana azabona ishyano. Ndagirango dusubizwemo imbaraga kuko naho mama na data batwibagirwa cyangwa bakatureka Imana yo ntizadukuraho amaboko ntizatureka; ntihunikira ntisinzira ku bwanjye nawekandi ngo itanga ingabo nyinshi zigapfa ku bwacu. Muri birya byose tunyuramo iba iduhetse ku mugongo, iba ifite controle. Erega nta kuzuka kubaho hatabanje urupfu no kubora. Ariko Imana ishimwe cyane ngo kuko nta hantu kure Imana itatuvana nta nahantu kure Imana itatugeza.

Ushobora kuba uri mu kaga gakomeye, intambara n’ibibazo ari ibyinshi, ushobora kuba utotezwa, urenganywa cyangwa waranzwe, haba mu muryango, haba m’urugo rwawe, haba mu kazi cyangwa mw’itorero. Imana ishimwe kuko kugera kure atariko gupfa kandi ngo hamwe n’ibitugerageza ibasha kuducira akanzu.

Iyo dusomye inkuru za Yobu, avugango nziko ushobora byose kandi ntakibasha kurogoya imigambi yawe. Uyu mukozi w’Imana yari yarabonye Imana mbere mu bihe byiza, no mu bihe by’umubabaro nabwo arayibona kuko ntabwo yamutaye, gusa yagize ihishurirwa rikomeye ubwo yakuraga ibyiringiro bye k’umwana wumuntu k’ubutunzi ku nshuti aravuga ati : Navuye munda ya mama nambaye ubusa nzasubira munda y’isi ntacyo nambaye ibyo byose nabihawe n’Uwiteka. Uwiteka wamuhaye byose abasha kubyisubiza cyangwa akongera akabimugabira akanamuha ibirenze kuko Uwiteka ashobora byose. satani umugambi nuko uva mu nzira urimo ukarimbuka, nuko utakira imigisha yawe, nuko witotombera Imana, ukivovota, ukareka gusenga ukiganyira, amaganya akuzura umutima wawe.

Wimuha umwanya ndakwinginze ibuka ibyiza byose Imana yakugiriye utanayizi utanayibisabye nta n’ikiguzi watanze. Ibuka intambara wasimbutse, amarozi atarakwishe, indwara wakize ugeze kure, impanuka nyinshi wasimbutse,ibyakubayeho byose nawe urabizi, ... wumve ko ya Mana yabikoze itigeze ihinduka uko yari iri niko ikiri. Wishaka guca inzira ya bugufi kuko nta buzima buyirimo. Yosefu iyo aza kubyoroshya akaryamana na muka Potifali ntabwo umugambi w’Imana wari gusohora ku buzima bwe

Mwene data nagirango nkubwire uko ikigeragezo cyawe kingana niko ubuhamya bwawe bungana kandi buzafasha benshi. Twibuke akababaro Hana yanyuzemo ko kuba ingumba n’agahinda yaterwaga na Penina, ariko kuko Imana yari imufiteho imigambi myiza isaha igize irayisohoza nuko Hana abyara umwana udasanzwe penina ibye biba birarangiye. Umubabaro wa Hana usimburwa n’ibyishimo. Erega ngo n’igihe Uziya apfa Yesaya yabonye Imana, humura uziya ukuzengereza igihe cye kiraje gishyirweho iherezo nawe ubone Imana bundi bushya.

Imigambi y’Imana siyo kutubabaza iteka, n’abayuda barabaye igihe kirekire barasuzugurwa baratotezwa ariko isaha y’Imana igeze nabo baranezerwa bashyirwa hejuru abantu bose bakabifuza. Ubu abantu ntibakwitayeho ariko hari igihe benshi bazifuza kumenyana nawe. Gusa wowe ntuzishyire hejuru ngo wibagirwe aho Imana yagukuye, uzagirire neza uzaza agusanga wese, n’abaguhemukiye ubababarire kugirango imbuto z’Umwuka Wera zizane benshi kuri Kristo.

Yosefu ntabwo yigeze atera bene wabo amabuye, ahubwo yarabakiriye aranabagabira. Imana idushoboze. Ihangane isaha iri hafi igihe usigaje nicyo gito cyane, ihangane ikomeze tegerereza k’umusozi nka Habakuki, ugutabarwa kwawe kuraje kwihuse, uzatungurwa ntuzamenya igihe yorodani yatandukaniye mo kabiri. Hora witeguye uhagaze aho Imana igushaka, no mubyo igushakamo hato Malayika w’Imana atakunyuraho. Amahoro y’Imana abana natwe twese.

Isengesho

Mwami Yesu ndagusaba ngo umpe imbaraga kandi unyongerengere Ukwizera, gukomera, kwihangana no kugutunganira muri njyewe, urakoze kuko ijambo ryawe riratubwira ngo nidusaba twizereko twahawe mu izina rya Yesu Amen