Wari uzi ko muri wowe harimo ubutunzi buhishe?

Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe." 2 abakorinto 4 : 7.
« Spindletop », icyobo cyacukuwemo peteroli nyinshi mu mateka ya Amerika kiri muri Texas mu mujyi, hafi ya Beaumont. Icyo cyobo cyamenyekanye gute ?

Iyo Imana ikurebye , ibona ubutunzi buhishe. Mu mpera z’ikinyejana gishize, nyiraho hantu icyo cyobo kiri, kubera impamvu z’ibibazo yari afite bijyanye n’amafaranga, yifuje kugurisha ubutaka bwe kugira ngo akemure ibibazo by’umuryango we. Muri icyo gihe, ikompanyi y’ubucukuzi bwa peterori yaje kumumenyesha ko mu butaka bwe harimo peterori nyinshi noneho imusaba ko bayicukura noneho we akagumana uburenganzira bwo kwitwa nyirubutaka “droit de propriete foncier”.

Uwo mugabo yabyakiriye neza kuko nta kundi yari afite yabigenza. Amahirwe ya wa mugabo, mu butaka bwe haje kubonekamo Peteroli nyinshi cyane, Spindletop iragenda ihinduka ahantu ha mbere muri leta zunze ubumwe za Amerika hava petrol nyinshi ndetse hatanga n’amafaranga menshi. Uwo mugabo aragenda aba umuherwe mu butunzi.

Ku bwawe, ubwo butunzi bwageze kuri uwo mugabo mu kihe gihe ? mbese ni mbere cyangwa ni nyuma yo kubona iyo peteroli mu butaka bwe ?

Mu byukuri uyu mugabo yari asanzwe ari umuherwe kuva igihe cyose ubwo butaka bwamwitirirwaga ko ari ubwe. Ariko, ntiyari azi ko Imana yahahishe ubutunzi bukomeye. Uko uzabaho kwagereranywa n’ubwo butunzi bwari buhishwe i Spindletop. Bibiliya ntiyatubwiye ngo dufite ubutunzi mu nzabya z’ibumba ? 2 korinto 4 :7. Igihe abo muri kumwe bakureba, bakabona ko wihebye ndetse ugeze no hafi yo gupfa, ariko iyo Imana ikurebye ibona ubutunzi buhishwe muri wowe. Wakire neza ijambo ry’Imana.

Nko ku kigereranyo cya « Spindeletop », Hari ubutunzi Imana yahishe muri wowe, kandi urahenze cyane kuruta « Spindeltop ».

Joyce Meyer